Home Amakuru Irembo niryo rigiye gutanga ibyemezo by’ubudakemwa

Irembo niryo rigiye gutanga ibyemezo by’ubudakemwa

0
Umushinjacyaha mukuru Mutangana Jean Bosco na Keza Faith uhagarariye Irembo ltd (foto net)

 

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 9 Nzeli, Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Rwanda bufatanyije na Irembo ltd batangije uburyo bwo gutanga ibyangombwa hakoreshejwe ikorahabuhanga.

Mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’impapuro ndetse no kugabanya abatonda umurongo bategereje serivisi  kuri pariki cyane cyane  abasaba ibyemezo by’ubudakemwa mu mico no mu myifatire (Extrait du casier judiciaire).

Iyi serivisi izafasha abaturarwanda kubona ibi byemezo batagomba kujya kuri pariki, kuko bazinjira mu rubuga rwa Irembo, bagasaba icyangombwa, bakacyishyurira nyuma y’iminsi itatu bakabona icyo cyemezo kuri telefone ndetse no kuri email.

Umushinjacyaha mukuru Mutangana Jean Bosco na Keza Faith uhagarariye Irembo ltd (foto net)

Umuyobozi mukuru wa Irembo Keza Faith avuga ko abantu basanzwe basaba icyemezo banyuze ku Irembo ariko n’ubundi bagatonda umuronko kuri pariki mu kujya kugifata, bityo bakaba barashyizeho ubwo buryo bwo kukibona  bw’iya kure (online) kugira ngo umuntu ajye akibona atagomba kujya kuri pariki.

Nta mpungenge y’uko abantu bashobora kwigana icyo cyangombwa kuko bizaba bikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi  hari uburyo bwo kugenzura icyo cyangombwa nk’uko umuyobozi wa Irembo akomeza avuga.

Ikindi kandi nuko Irembo rifite abafatanyabikorwa ariko bazwi nka ba Agent bagera ku 4000, bityo bikaba byoroshye ko abantu batandukanye bafashwa, ndetse n’ibiciro bikaba byarumvikanweho kuburyo bitazahenda abaturage basaba iyo serivisi, aho nko muri Kigali uwo bakoreye iyi serivisi yishyura amafaranga 500 naho mu zindi ntara umuturage akishyura amafaranga 150 gusa.

Mutangana Jean Bosco umushinjacyaha mukuru yabwiye abanyamakuru ko iyi serivisi izagabanya umubare w’abantu bagera ku 67.000 bagana uru rwego ayobora basaba ibyangombwa. Ati “kandi nko mu byumweru bibiri gusa nta muntu uzongera kuza gufata icyo cyangombwa kuri pariki”.

Abanyamakuru bagaragaje ko Irembo risanzwe rifite ibibazo by’abakozi babo biba abaturage, internet itihuta, kutubahiriza amasaha y’akazi, ariko  Keza Faith avuga ko abantu batanga serivisi z’Irembo ari abantu ku giti cyabo, bityo ko iyo bibye ntaho bihuriye na Irembo ltd ngo cyakora iyo babimenye barakurikiranwa bafatanyije na polisi y’u Rwanda n’izindi nzego.

Jimmy Komezusenge

 

 

 

 

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleI Burengerazuba: Bageze kuri byinshi kubera Amasezerano community banking
Next articleAbayobozi b’ibinyamakuru nimukore imishinga bizabafasha-Peacemaker

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here