Home Politike Ishyaka rya PL niryo rifite abanyepolitiki benshi bazize Jenoside

Ishyaka rya PL niryo rifite abanyepolitiki benshi bazize Jenoside

0

Mu gihe hasozwa icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, taliki ya 13 Mata, hibukwa abanyepoliti bitandukanyije na leta yateguye ikanashyira mu bikorwa iyi jenoside mu gihe abandi bari bashishikajwe no kuyishyira mu bikorwa.

Umutwe wa Politiki uharanira kwishyira ukizana, PL, niwo ufite abarwanashyaka benshi bitandukanyije na leta ya Habyarimana barabizira mu bibukwa ubu. Benshi muri bo bicanwe n’imiryango yabo.

PL ubu ifite abanyepolitiki icyenda  (9) bibukwa igakurikirwa n’ishyaka rya PSD rifite batatu (3) mu gihe MDR ifite umunyepolitiki umwe (1).

Aba banyapolitiki bibukwa ku munsi wo gusoza icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, tugiye ku garuka ku ncamake y’amateka yabo.

Rucogoza Faustin

Yabarizwaga mu Ishyaka rya MDR, ari Minisitiri w’Itangazamakuru. Ubwo Radio RTLM yari ikomeje umugambi wayo wo gucamo Abanyarwanda ibice no kubabibamo urwango, Rucogoza mu 1993, yamaganye imvugo zanyuzwaga kuri iyi Radio.

Nubwo yari iy’abayobozi bari bakomeye muri icyo gihe, ntibyamubujije kuyihanangiriza no kuyisaba kudakomeza gukora inkuru n’ibiganiro byari mu murongo wo gutiza umurindi amacakubiri.

Rucogoza n’umugore we n’abana, indege ya Habyarimana igihanurwa tariki 6 Mata 1994, barafashwe, bajyanwa mu kigo cy’ingabo zarindaga umukuru w’igihugu, ari na ho biciwe bukeye bwaho.

Nzamurambaho Frédérique

Yari Minisitiri w’Ubuhinzi akaba na Perezida w’Ishyaka rya PSD. Yavutse mu 1942 mu Karere ka Nyamagabe. Ishyaka PSD yari ahagarariye, ni rimwe mu mashyaka yahanganye bikomeye n’ingoma ya Habyarimana ndetse agira n’uruhare mu mishyikirano yaberaga i Arusha yo kugarura amahoro.

Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira, abasirikare barindaga umukuru w’igihugu, bamwicanye n’umuryango we.

Ngango Félicien

Yari umuyobozi wungirije w’ishyaka PSD ari n’umwe mu mpirimbanyi zikomeye zaryo. Yari no ku rutonde rw’abanyapolitiki b’iryo shyaka bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano y’amahoro yo muri Arusha mu gihe cy’igabana ry’ubutegetsi.

Ibitekerezo byakunze kumuranga, bishyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya irondabwoko, ubuyobozi bwariho, bwarabirwanyije kugeza ubwo yicwa tariki ya 7 Mata 1994.

Mushimiyimana Jean Baptiste

Na we yari mu ishyaka PSD ari n’umujyanama mu bya politiki mu yahoze ari MINITRAPE. Yavukiye mu Karere ka Ruhango mu wa 1954. We n’umugore we n’abana babiri bakuwe mu rugo rwabo rwari ku Kimihurura, bicwa n’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu.

  1. Ndasingwa Landouard

Ndasingwa umwe mu banyepolitiki bari bakomeye mu Rwanda no mu ishyaka rya PL, ni umwe mu bishwe ku ikubitiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yishwe taliki ya 7 Mata, yicanwa n’umugorewe Hélène Pinski wakomokaga muri Canada n’abana be babiri.

Ndasingwa yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda anaba minisitiri w’umurimo. Mu gitabo cya Romeo Dallaire  yise  Shake Hands with the Devil, avuga ko Lando yari mu bantu bagombaga kwicwa n’ubutegetsi bwariho icyo gihe kuko yatangiye kurwangwa na radio RTLM nk’umwe mu bantu bazicwa mbere.

  • Kameya André

Uyu mugabo yari yaravukiye mu Karere ka Gisagara mu 1946. Ni umwe mu bashinze Ishyaka PL, aba no mu bayobozi bakuru baryo, akaba yarabaye umunyamakuru wa ORINFOR, akanashinga ikinyamakuru cyitwa Rwanda rushya, cyahanganaga n’ibindi binyamakuru byari bishyigikiye ubutegetsi bwariho.

Ibitekerezo bye byo kurwanya urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda yarabizize kugeza ubwo muri Kamena 1994 yishwe akuwe muri St Paul, aho yari yahungiye.

  • Venantie Kabageni

Yavukiye mu yahoze ari Komini Kayove, ubu ni muri Rutsiro mu 1944. Yari mu ishyaka rya PL anaribereye Visi Perezida wa mbere, akaba yari no ku rutonde rw’abagombaga guhagararira iryo shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko. Yiciwe i Butamwa mu gitero cy’abicanyi bamurashe amasasu muri Mata 1994.

  • Charles Kayiranga

Yari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera, akaba no mu ishyaka rya PL. Yavutse mu 1949 mu Karere ka Nyanza. Jenoside igitangira, Ingabo zarindaga umukuru w’Igihugu zamwicanye n’umuryango we ku Kimihurura.

  • Niyoyita Aloys

Yavutse mu 1954. Yari mu ishyaka rya PL abifatanya n’umwuga wo kunganira abantu mu by’amategeko, akaba ari na we wari kuzaba Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma y’inzibacyuho itarigeze ibaho, kubera ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo gutsemba Abatutsi. Na we yishwe muri Mata 1994, azizwa ko atigeze ashyigikira na rimwe imikorere idahwitse ku butegetsi bwa Habyarimana.

  • Augustin Rwayitare

Yavukiye mu yahoze ari Komini Rukara, ubu ni mu Karere ka Kayonza mu 1956. Yabaye umuyobozi muri Minisiteri y’umurimo n’imibereho y’Abaturage, akaba yari mu ishyaka PL, aho yarwanyije ingoma ya Habyarima.

Muri Jenoside, Interahamwe n’abasirikare bamukuye iwe tariki 20 Mata 1994, bajya kumurasira mu muhanda wari haruguru y’aho yari atuye.

  • Jean de la Croix Rutaremara

Yavutse mu 1958, mu Karere ka Karongi. Na we yari umurwanashyaka wa PL, utarigeze anezezwa na politiki yo kwimika urwango, bituma muri Jenoside yakorewe Abatutsi na we yicwa tariki 9 Mata 1994.

Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, bibukwa buri mwaka kuva mu mwaka wa 2006. Umuhango ukaba ubera ku rwibutso rwa Rebero tariki 13 Mata buri mwaka hanasozwa icyumweru cy’icyunamo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMinisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yasabye abashinjacyaha bashya kubaha indahiro barahiye
Next articlePerezida Kagame agiye gusura Igihugu cya Benin
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here