Home Ubutabera Isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina ryasubitswe

Isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina ryasubitswe

0

Kuri uyu wambere nibwo hari hategerejwe umwanzuro w’Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza rwa Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara n’abandi 19 baregwa ibyaha by’iterabwoba.

Umucamanza Francois Régis Rukundakuvuga, yatangarije abari bategerej uyu mwanzuro mu rukiko rw’ubujurire ko utari butangazwe uyu munsi kuko iminsi 30 bahawe nyuma y’uko iburanishwa mu bujurire rirangiye itari ihagije kugirango inteko iburanisha ifate umwanzuro.

Ubshinjacyaha nibwo bwajuririye urukiko nyuma yo kutanyurwa n’igihano cyo gufungwa imyaka 25 yakatiwe Paul Rusesabagina ndetse na 20 kuri Sankara na Col Nizeyimana. Rusesabagina yagizwe umwere ku cyaha cy’iterabwoba.

Ubushinjacyaha buvuga ko butumva ukuntu uwateye inkunga abarwanyi, wabahaye amabwiriza cyangwa akabagira inama yagirwa umwere ku cyaha bahamijwe.

Nk’uko byagenze mu ibirunisha mi mizi Paul Rusesabagina n’ubundi ntiyigeze agaragara rukiko mu gihe haburanishwaga rubanza rw’ubujurire n’ubwo bagenzi be bose bitabiraga urubanza mu rukiko

Mu bujurire ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina gufungwa burundu ukanamuhamya uruhare bwite mu bikorwa by’iterabwoba.

Ubushinjacyaha kandi basabiye Nsabimana Callixte ko yafungwa imyaka 25 aho kuba 20 yari yahawe n’urukiko rukuru.

Nta gihindutse umwanzuro kuri ubu bujurire buzatangazwa taliki ya 4 Mata 2022.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHatangajwe ubuso bugiye guhingwaho urumogi mu Rwanda
Next articleUmunyamakuru Byansi amaze gutsindwa mu rukiko rw’ikirenga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here