Home Uncategorized Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

0

Huawei, Ikigo ku isonga mu gutanga serivise z’ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibikorwaremezo  rwashyizeho urukururiye ku rwego rw’igihugu Bwana Yang Shengwan, n’umuyobozi Mukuru w’ibikorwa byayo mu Rwanda.

Bwana Yang Shengwan umuyobozi wa HUAWEI

Bwana. Yang Shengwan akaba asimbuye Bwana. Xiong Jun, akaba afite uburambe mu kazi bw’imyaka ikabakaba umunani, akaba kandi yaranakoraga mu yanya y’ubuyobozo bukuru, mu bihugu nka. Ubushinwa, Kenya na Uganda.

Madamu Lina Caro, Ushinzwe ubuvugizi mu Kigo Huawei Rwanda, yemeza ko Bwana Yang azanye ubunararibonye iryaguye mu rwego rwa tekinike, bityo bikazafasha imikorere y’Isosiyete.

“URwanda ni isoko rikomeye kuri twe. Ruri ku isonga mu guhanga udushya, kandi rukaba rugana inzira y’igicumbi cy’ikoranabauhanga muri aka Karere. Kubera imiterere y’isoko ryarwo, inshingano ya mbere yacu nk’isosiyete, ni gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga, nka gahunda y’uRwanda mu gushyigikira ikoranabuhanga, gutanga akazi, huteza imbere impano zerecyeranye n’ikoranabuhanga ikoranabaunga.”

kuba hari ubu buhanga n’ubunararibonye, turizera ko Bwana Yang azashobora kuzuza neza inshingano zacu, n’inzozi icyerecyezo mu rwego rwo kwegereza ikoranabuhanga buri muntu, urugo, ibigo, byose bigamije gushyigikira ikoranabuhanga mu Rwanda, ” nkuko bivugwa Na Madamu Lina Cao, ushinzwe ubuvugizi muri Sosiyete

“Mu myaka  11 ishize mu Rwanda, Huawei yiyemeje kunoza ibikorwaremezo  mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga . Ibi bikaba bisobanura impamvu  tubiba imbuto  zizafasha impano z’Abanyarwanda mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga, tukabatwara mu Bushinwa, mu rwego rwo kubahugura muri tekinike kugeza magingo aya.

 Ku birebana na Sosiyete  Huawei

Huawei ni Ikigo cyiri ku isonga ku rwego mpuzamahanga mu rwego rw’ibikorwaremezo mu ’ikoranabuhanga  n’itumanaho n’ibikoresho by’itumanaho. Mu rwego rw gukemura, ibibazo mu ikoranabuhanga mu nzego enye- Dushishikajwe no kuziba icyuho hagati y’abantu mu rwego rw’ikoranabuhanga, no mu ngo n’ibigo, kugirango habeho kunoza ikoreshwa ry’ihanahana ry’amakuru mu isi yose hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibikoresho bya Huawei aho biva bikagera, ndetse na za serivise bikoraneza, kandi birizewe. Nubwo hari imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa, duha abakiliya bacu ibikoresho byiza by’agaciro, bakoresha mu guha ubushobozi abantu, guteza imbere ingo no gushygikira ihangaryudushya mu bigo binyuranye.

Muri Huawei, ihanga ry’udushya ryibanda ku byifuzo bya abakiliya. Tukaba dushora bikomeye mu bushakashatsi, hibandwa ku kuvumbura ibishyashya biteza imbere isi. Dufite abakozi basaga 180.000, kandi dukorera mu bihugu bisaga 170 mu bice byose bigize isi. Huawei ikaba yaratangiye mu mwaka wa 1987, ikaba ari isosiyete yigenga banyirayo bakaba ari abakozi bayo.

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous article
Next articleKu nshuro ya 5 Kibogora Polytechnic yatanze impamyabushobozi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here