Home Uncategorized Israel yabajwe na Perezida mushya wa Iran

Israel yabajwe na Perezida mushya wa Iran

0

Israel yavuze ko amahanga akwiye kugira impungenge zikomeye kubera itorwa rya Ebrahim Raisi nka Perezida mushya wa Iran.

Lior Haiat, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel, yavuze ko Bwana Raisi ari we Perezida wa mbere w’umuhezanguni cyane Iran igize kugeza ubu.

Uyu muvugizi yanaburiye ko uyu mutegetsi mushya azongera ibikorwa bya nikleyeri bya Iran.

Ku wa gatandatu ni bwo Ebrahim Raisi yatangajwe ko yatsinze amatora ya perezida muri Iran, yabonywe ahanini nk’ayakozwe mu buryo bumuha amahirwe kurusha abandi.

Bwana Raisi, uzarahira mu kwezi kwa munani, ni we mucamanza mukuru wa Iran kandi afite ibitekerezo bikarishye byo kudashaka impinduka.

Yafatiwe ibihano n’Amerika, kandi anavugwaho kugira aho ahuriye n’ibikorwa byo guha igihano cy’urupfu mu kivunge imfungwa za politiki mu bihe byashize.

Mu itangazo yasohoye nyuma y’intsinzi ye, yasezeranyije gukomeza icyizere rubanda igirira leta, no kuba umutegetsi w’abaturage bose.

Igitangazamakuru cya leta cyasubiyemo amagambo ye agira ati: “Nzashyiraho guverinoma ikorana umuhate, y’impinduramatwara kandi irwanya ruswa”.

Ariko mu butumwa bunenga bwo kuri Twitter, Lior Haiat wo ku ruhande rwa Israel yavuze ko Bwana Raisi ari “umuhezanguni, ushishikariye guteza imbere gahunda ya nikleyeri irimo gutera imbere byihuse y’igisirikare cya Iran”.

Iran na Israel bimaze igihe kirekire biri “mu ntambara ya rwihishwa”, yatumye ibihugu byombi bigira uruhare mu bikorwa byo kwihimurana, ariko kugeza ubu byirinze kurwana byeruye.

Ariko mu gihe cya vuba aha gishize, ubushyamirane hagati y’ibi bihugu bwongeye kwiyongera nanone.

Igitera ubu bushyamirane ni uruhurirane rw’ibibazo, ariko kimwe mu bibazo bikomeye bibutera ni ibikorwa bya nikleyeri bya Iran.

Abatora
Ubwitabire muri aya matora bwari hasi cyane ugereranyije no mu matora aheruka yo mu 2017

Iran ishinja Israel kuba ari yo mu mwaka ushize yishe umuhanga mu bya nikleyeri wayo ukomeye, ndetse ikayishinja kugaba igitero mu kwezi kwa kane kuri kimwe mu bigo byayo bitunganya ubutare bwa uranium.

Hagati aho, Israel ntabwo yemera ibivugwa na Iran ko gahunda yayo ya nikleyeri igamije amahoro gusa, ikavuga ko izi neza ko Iran irimo gukora yubaka intwaro ya nikleyeri.

Amerika yavuze iki?

Amasezerano kuri nikleyeri ya Iran yo mu 2015, yayikuriragaho ibihano bikomeye bimwe mu gihe cyose na yo ihagaritse ibikorwa bimwe bya nikleyeri, yasenyutse ubwo uwari Perezida w’Amerika Donald Trump yayavagamo mu 2018.

Icyo gihe yongeye gushyiraho ibihano bikomeye byo mu rwego rw’ubukungu kuri Iran.

Ubutegetsi bwa Perezida w’Amerika Joe Biden ubu burimo kugerageza gushaka uburyo bwasubira muri ayo masezerano.

Abashyigikiye Ebrahim Raisi bafite ishusho ye n'indabo za roza

Mu gusubiza ku bihano bikomeye yari yongeye gufatirwa, Iran yongereye ibikorwa byayo bya nikleyeri, ndetse ubu irimo gutunganya uranium ku bipimo byo hejuru cyane – nubwo itaragera ku bipimo byayo bikenewe ngo ishobore gukora intwaro zo ku rwego rwa nikleyeri.

Ivuga ku byavuye mu matora, Amerika yavuze ko ibabajwe no kuba Abanya-Iran “babujijwe uburenganzira bwo guhitamo abategetsi babo mu matora akozwe mu bwisanzure no mu mucyo”.

Abitabiriye amatora bari ku gipimo cya mbere cyo hasi cyane kibayeho mu matora muri iki gihugu, abatageze kuri 50% by’abari biyandikishije ngo batore ni bo bagiye gutora, ugereranyije n’abarenga 70% batoye mu matora yo mu 2017.

Abantu benshi banze kwitabira aya matora, bemeza ko yakozwe ku buryo buha amahirwe menshi Bwana Raisi, inshuti ikomeye y’umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCovid-19 yahagaritse byose usibye ubuhunzi
Next articleTwagize Imana igisasu kigwa muri radiyo RTLM irazima –Minisitiri Busingye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here