Home Ubutabera Itegeko rishaje, impamvu y’ubwiyongere bw’impanuka zo mu muhanda

Itegeko rishaje, impamvu y’ubwiyongere bw’impanuka zo mu muhanda

0

Guhagarika by’agateganyo no kwambura burundu  impushya zo gutwara ibinyabiziga ( permit de conduire/ driving permit), biri mu bihano bishya biteganyijwe mu mushinga w’itegeko ukiri gutunganywa uzashyikirizwa inteko ishinga amategeko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubwiyingere bw’impanuka zo mu muhanda, nk’uko Polisi y’igihugu yabwiye inteko ishingamategeko umutwe wa Sena.

Kuva mu 2020, impanuka 21400 zahitanye ubuzima bw’abantu 1.971, nk’uko imibare yagejejwe kuri komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano ibigaragaza.

Umubare w’impanuka wavuye ku 4000 mu 2020 ugera ku 8000 muri 2021. Kuva muri Mutarama uyu mwaka hamaze kuba impanuka 8500.

Umushinga w’itegeko ubu uri muri Minisiteri y’Umutekano mbere y’uko ushyikirizwa inteko ishingamategeko.

Komiseri wa Polisi ukuriye ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Gerard Mpayimana, yabwiye Abasenateri ko umubare w’impanuka zo mu muhanda wiyongera bitewe n’amategeko ashaje.

Mpayimana yagize ati: “Itegeko dukoresha uyu munsi ryatowe mu 1987, iri tegeko nti rijyanye n’igihe kuko ridasuzuma nk’ibyaha byakorewe kuri terefone ku muntu utwaye imodoka, urugero nko kwitaba telefoni, kwandika ubutumwa bugufi, cyangwa kureba amashusho utwaye.”

Yavuze ko bimwe mu bintu iri tegeko rishya rishobora gukemura harimo guhana ibyaha byinshi byakorewe mu gihe kimwe.

CP Mpayimana yongeyeho ko mu bindi byinshi itegeko rishya rizibandaho harimo kugenga amashuri yigisha abatwara ibinyabiziga (Auto ecole ) n’amagaraje (garages) akora ibinyabiziga,  kuko izi nzego zombi zishinjwa na benshi kudatanga amasomo afite ireme no kudakora ibinyabiziga neza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbice dukoreramo muri Mozambique ibibazo twarabikemuye birarangira –Perezida Kagame
Next articlePrince Kid wateguraga Miss Rwanda ni umwere
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here