Home Ubutabera Itegeko ryarezwe ribaye ikibazo mu rubanza rw’umunyamakuru Nsengimana Theoneste

Itegeko ryarezwe ribaye ikibazo mu rubanza rw’umunyamakuru Nsengimana Theoneste

0

Kuri uyu wa kabiri nibwo umunyamakuru w’ikinyamakuru Umubavu.com akaba na nyiri umuyoboro wa youtube umubavu TV, Nsengimana Theoneste, nibwo yagejejwe mu Rukiko yanga kwiregura kubyo aregwa avuga ko we n’ibikoresho bye bayafashwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi yabivuze umu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabereye mu Rukiko rwibanze rwa Kicukiro.

Uyu munyamakuru wafashwe ku wa 13 Ukwakira 2021 n’ibikoresho bye mbere yuko acisha ku muyoboro we wa youtube ikiganiro cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ikiganiro cyagarutsweho cyane mu Rukiko ku bafatanywe na Nsengimana.

Nsengimana ashinjwa gucisha ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi, gukwiza amakuru atari yo avuga ko leta yica abaturage abandi ikabafungira ubusa ku muyoboro we wa Youtube.

Umunyamakuru Nsengimana n’umwanganizi we Me Gatera Gashabana, banze kwiregura ku byo aregwa bavuga ko ingingo z’itegeko rigenga itangazamakuru zitubahirijwe haba mu gufata no gufunga uyu munyamakuru.

Bavuga ko urukiko rwonyine ari rwo rufite ububasha bwo gutegeka umunyamakuru kuvuga aho yavanye inkuru ye, ko kuba Nsengimana yarabajijwe n’abagenzacyaha ari uguhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Aba bombi ibyo bavuze biri mu ngingo ya 10 y’itegeko n°02/2013 ryo kuwa 08/02/2013 rigenga itangazamakuru.

Ingingo igira iti: “Ibikoresho by’umunyamakuru ntibifatirwa. Iyo habayeho icyaha mu itangazamakuru, gufatira bikorwa ku nyandiko, amajwi n’amashusho byakemanzwe. Gufatira bikorwa gusa ku cyemezo cyihutirwa cy’urukiko bitabujije urubanza gukomeza. Mu kurangiza ibihano byafatiwe ikigo cy’Itangazamakuru n’urukiko, gufatira bikorwa hakurikijwe amategeko agenga ifatira.”

N’ubwo iri tegeko riha aba baburanyi ubwinyagamburiro ku byo bavuga , hari irindi tegeko no n° 12/2017 ryo ku wa 07/04/2017 rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byarwo, rivuguruza rikanatesha agaciro irya mbere.

Ingingo ya 10 y’iri tegeko rishyiraho urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu gaka kayo ka 6 iha ububasha uru rwego rwo gufatira ibikoresho icyekako byakoreshejwe icyaha.

Ku vuguruzanya kw’amategeko amwe n’amawe ku bwisanzure bw’itangazamakuru nibyo byatumye umunyamakuru Byansi Samuel Beker aregera urukiko rw’ikirenga asaba ko z’imwe mu ngingo z’amategeko nk’agenga ibyaha n’ibihano muri rusange n’anadi mategeko zivugururwa cyangwa zikaba zavanwaho mu kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Abandi 8 bareganwa na Nsengimana Theoneste baregwa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi, no guteza imvururu muri rubanda. bo bireguye ku byo bashinjwa umwanzuro wo ku bafunga cangwa kubafungura by’agateganyo ukazasomwa ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Nsengimana Theoneste n’abo bareganwa bazamenya umwanzuro w’urukiko ku wa gatanu
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAS Kigali inyagiye Kiyovu, Haruna arigaragaza
Next articleFacebook igiye gusiba amafoto ibitse
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here