Home Imikino Iyo Man city igira imvune nkizo twagize nayo ntiyari gutwara igikombe -Klopp

Iyo Man city igira imvune nkizo twagize nayo ntiyari gutwara igikombe -Klopp

0

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp avuga ko Manchester City itari kwegukana igikombe cya shampiyona ya Premier League muri uyu mwaka iyo iza kuba yarahuye n’ibibazo by’imvune nk’ibyo ikipe ye yahuye na byo.

Virgil van Dijk na Joe Gomez, ba myugariro b’ingenzi ba Liverpool, ntibakinnye mu gice kinini cy’uyu mwaka w’imikino kubera kuvunika mu ivi.

Myugariro mugenzi wabo Joël Matip, n’abakinnyi bo hagati Fabinho na Jordan Henderson ndetse n’umukinnyi mushya Diogo Jota, na bo bari mu batarashoboye gukina myinshi mu mikino y’uyu mwaka.

Klopp yagize ati: “Hamwe n’imvune zacu ntabwo uyu wari umwaka wo kwegukana igikombe”.

“Nta mahirwe – ku wo waba uri we wese”.

“Nubwo ari ikipe nziza, iyo City iza kuba yaragize ba myugariro bayo batatu batakinnye, oya [ntabwo yari kwegukana shampiyona]. Ba myugariro batatu ba [Manchester] United, [na yo] oya”.

“Twirwanyeho gacye, twemera ingorane tuzitwaramo neza uko dushoboye, kandi nidutsinda ku cyumweru, ndetse nitubona itike ya Champions League, tuzaba twaritwaye neza uko dushoboye muri izo ngorane. Ngayo nguko”.

Nubwo kugeza kuri Noheli Liverpool yari iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ikibazo cy’imvune cyagezeho kirayishegesha.

Ariko yongeye kwisubiraho, itsinda imikino irindwi mu mikino icyenda, bivuze ko nitsinda umukino wayo wa nyuma ku cyumweru izakinira ku kibuga cyayo Anfield yakiriye Crystal Palace, yagakwiye kubona itike yo gukina Champions League.

Mu mwaka w’imikino ushize ubwo iyi kipe yegukanaga shampiyona, umutoza Klopp yagiye ashimagiza abakinnyi be ku “gukomera mu mitekerereze” kwabo.

Yongeyeho ati: “Biraboneka ko tutari kugera aha ngaha iyo aba bahungu baba bataragaragaje iyo myitwarire. Bafite imyitwarire yihariye cyane”.

“Aba bahungu ubu bamaze kubigaragaza inshuro nyinshi, ntabwo biba bitewe n’imitekerereze yabo cyangwa imyitwarire iyo hagize ikintu kigenze nabi”.

“Kunyura mu bihe bigoye bituma murushaho gukomera nk’itsinda rishyize hamwe kandi muri icyo gihe ntabwo twarangaye. Nta kintu cyadutandukanyije”.

“Yego twagize ibibazo byacu, abakinnyi ntabwo bari bari mu bihe byabo byiza cyangwa mu mwuka mwiza. [Nanjye] Ntabwo nari meze neza, ariko iteka twashatse uburyo bwo gushyira hamwe”.

“Nta na rimwe twigeze tugira uwo tubyegekaho cyangwa ngo dutungane intoki tuvuga tuti, ‘Ni wowe urimo kubitera’.

“Rero ku cyumweru uko bizagenda uko ari ko kose, twashoboye kwivana mu bibazo twigeza hano”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleOmega Car na Alpha Express barasaba Rusesabagina nabo bareganwa arenga miliyari
Next articleBamwe mu bakingiwe Covid-19 mu Rwanda barabapimye bayibasangamo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here