Home Imikino J.Cole ntazongera gukinira Patriots muri BAL

J.Cole ntazongera gukinira Patriots muri BAL

0

Umuraperi w’umunyamerika J Cole ntazakinira Patriot BBC muri kimwe cya kane kirangiza muri Basketball Africa League (BAL) kuko amasezerano ye n’iyi kipe yarangiye.

Cole,  wasohoye album nshya mbere gato yuko BAL itangira, agomba kuva i Kigali vuba kuko amasezerano ye y’igihe gito yari afitanye n’ikipe yo mu Rwanda yarangiye.

Perezida Kagame yabonanye n’uyu muraperi mbere yuko ava i Kigali kuko yamwakiriye mu biro bye nyuma yuko imikino y’amatsinda yari irangiye.

Ikipe ye ya Patriot BBC igomba gukina na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique muri kimwe cya kane ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.

Umuhanzi watsindiye ibihembo bya Grammy awards yakiniye Patriot iminota irenga 45 gusa   mu mikino itatu yo m,u matsinda, batsinze bibiri batsindwa umwe bibafasha gusohoka mu itsinda ryambere ari aba kabiri.

Cole yatsinze amanota atanu yose atanga imipira ivamo amanita (assist) eshatu na anafata imipira yagombaga kuvamo amanita itanu.

J.Cole na Perezida Kagame mu Rugwiro
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleByemejwe; Ntamuhanga cassien yarafashwe
Next articleAbaturage ntibishimiye indege nshya Perezida agiye kugura
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here