Home Amakuru JADF ntikwiye guhera mu biro gusa, ahubwo nisange umuturage

JADF ntikwiye guhera mu biro gusa, ahubwo nisange umuturage

0

Ibi ni ibyatangajwe na Perezida wa CLADHO Sekanyange Jean Leonard, ubwo hasozwaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ibiri muri Hotel Classic Kicukiro-Sonatube, yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 24-25 Nzeri 2019, yari yitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere ryako JADF, bo mu turere twa Kicukiro, Gasabo, Rwamagana, Bugesera na Kamonyi.

Nk’uko yakomeje abivuga, yasabye abarangije amahugurwa kureka umuco wo gupangira mu biro gusa, ahubwo bakegera abagenerwa bikorwa kugira ngo babasobanurire ibyo babakorera aho kubitura hejuru. We asanga bakwiye gusanga abaturage bakabaganiriza, ari naho ngo bazamenya icyo umuturage akeneye kurusha ibindi, ari naho bahera bakora ubuvugizi mu gutegura igenamigambi ry’mihigo.

Perezida Sekanyange yanavuze ko CLADHO, itazahwema kuzamura ubumenyi n’imyumvire by’abanyarwanda ibinyujije mu mahugurwa, ati “Twe tuba dushaka nka CLADHO,  ko umuntu uza mu mahugurwa agira icyo atahana, akajya kugisangiza n’abandi”

Abitabiriye amahugurwa bavuze ko ubumenyi bakuye mu mahugurwa bagiye kubusangiza abagenerwabikorwa, kugira ngo barusheho kuzamura imyumvire no kugira uruhare mu iterambere ryabo, kuko byafasha mu iterambere ry’abanyarwanda.

 Bwana Evaliste Murwanashyaka, uhuza gahunda za CLADHO, yibukije ko CLADHO ifite ibikorwa byinshi, ariko ngo icyari kigenderewe muri ayo mahugurwa ari ukuzamura uruhare rw’umuturage mu igenamigambi n’imihigo mu bimukorerwa.

Asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro Bwana Maurice Nsabibaruta, ushinzwe ikurikiranabikorwa n’isuzuma (Monitoring and Evaluation) muri MINALOC, yavuze ko iterambere ry’umuturage Atari umwihariko w’urwego rumwe, ahubwo ari ihuriro ry’inzego zitandukanye, harebwa icyahindura ubuzima bw`umuturage.

Yasabye abitabiriye aya mahugurwa ko nibasanga abaturage bakabaganiriza ibyo bigiye muri ayo mahugurwa, hazabaho impinduka igaragara kuri bose. Ati “Mwe muhawe ubumenyi mubujyane mu baturage, atari ukwicara mugapanga (planing) mu biro gusa, ahubwo mukwiye kubaherekeza mu bibagenerwa, ariko nabo ubwabo babigizemo uruhare”

Bwana Maurice Nsabibaruta, yijeje ko MINALOC  itazahwema kubashyigikira mu nzira yo kuzamura iterambere ry’umuturage nawe ubwe yabigizemo uruhare.

Jean Claude Afurika

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: WAP n’amabanki 3 bagiye gukemura ibibazo by’imiturire
Next articleAmabanki nta cyizere afitiye itangazamakuru