Home Ubutabera Jean Claude Iyamuremye yakatiwe gufungwa imyaka 25

Jean Claude Iyamuremye yakatiwe gufungwa imyaka 25

0

Urukiko rukuru mu Rwanda rwahamije Jean Claude Iyamuremye imyitwarire igize icyaha cya jenoside, rumukatira gufungwa imyaka 25.

Umucamanza yavuze ko habayeho impamvu nyoroshyacyaha zo kuba yarakoze icyo cyaha afite imyaka 19, no kuba byarabonetse ko hari imwe mu miryango yarokoye.

Iyamuremye, yaburanye ahakana ibyaha aregwa mu kwiregura kandi yavuze ko atari kwica Abatutsi kandi na nyina ari umututsi.

Iyamuremye yashinjwaga uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku kigo nderabuzima cya Kicukiro, kuri ETO Kicukiro, n’i Nyanza ya Kicukiro n’ahandi yari atuye ku Kicukiro i Kigali.

Urukiko ruvuga ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya rusanga hari abatangabuhamya bamwe bumushinja bavuguruzanya ku ruhare aregwa mu bwicanyi i Gahanga ku Kicukiro.

Rwavuze kandi ko nta cyerekana ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri ETO Kicukiro, bityo rutashingira ku buhamya ngo rumuhamye ibyaha byahakorewe.

Gusa urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya “bwuzuzanya kandi bufite ireme”, rusanga yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku kigo nderabuzima cya Kicukiro no ku gasozi ka Nyanza ya Kicukiro.

Urukiko rwavuze ko Iyamuremye yari mu gatsiko k’Interahamwe zahigaga Abatutsi aho hantu n’ahandi mu ngo z’abantu muri Kicukiro.

Ruvuga ko nubwo ubwe yagize uruhare mu kurokora imiryango imwe y’Abatutsi yahigwaga, ariko “imyitwarire ye (muri jenoside) igize icyaha cya jenoside.”

Umucamanza yavuze ko impamvu nyoroshyacyaha zo kuba hari abo yarokoye no kuba yari akiri muto afite imyaka 19, zitumye amukatira gufungwa imyaka 25.

Iyamuremye umaze imyaka itanu aburanira mu Rwanda, ntacyo yavuze ku cyemezo cy’uru rukiko rukuru, afite iminsi yo kuba yajuririra icyemezo cy’uru rukiko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurkinafaso: Perezida Kaboré ni nawe minisitiri w’ingabo
Next articleMisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu kwizihiza ubwigenge bw’Uburundi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here