Home Imyidagaduro Jose Chameleon arizhiza isabukuru y’imyaka 42

Jose Chameleon arizhiza isabukuru y’imyaka 42

0

Umwami wa muzika mu karere’Uyu munsi Joseph Mayanja uzwi cyane nka Jose Chameleone, yujuje imyaka 42

Uyu ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane kuva mu myaka irenga 20 ishize muri Africa y’iburasirazuba.Uganda yagize abahanzi bakomeye nka; Juliana Kanyomozi, Philly Lutaaya, Halima Namakula,Paulo Kafeero, Mowzey Radio, Eddy Kenzo, Elly Wamala n’abandi.

Ariko Jose Chameleone we yiyita n’abandi bakamwita umwami wa muzika muri Uganda no mu karere.Mu 2019, Chameleone yatangaje ko yinjiye muri politiki ku ruhande rutavugarumwe n’ubutegetsi ndetse ko yiyamamarije kuba Mayor w’umurwa mukuru Kampala ariko atsindwa mu matora yabaye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Chameleone yatangaje ko uru rugendo yarwinjiyemo arebeye kuri mugenzi we wundi w’umunyamuzika ukomeye wabaye umunyapolitiki, Bobi Wine.Mu gihe cy’imyaka 20 ishize, indirimbo Chameleone yagiye asohora nka; Mama Mia, Mambo Bado, Shida za Dunia, Bayuda cyangwa Baliwa yasohoye umwaka ushize, zarakunzwe cyane iwabo no mu karere.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Tshisekedi yiyemeje kurandura burundu imitwe y’inyeshyamba yose iba muri Congo
Next articleKomite nyobozi ya FPR igiye kureba manifesto yayo ya 2017-2024
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here