Home Imikino Juvenal Mvukiyehe yasezeye ku bafana b’ikipe ya Kiyovu

Juvenal Mvukiyehe yasezeye ku bafana b’ikipe ya Kiyovu

0

Mvukiyehe Juvenal usanzwe ari perezida w’ikipe ya Kiyovu sport yatangaje ko uyu mwaka ariwo wanyuma ayoboye iyi kipe kuko manda ye y’imyaka itatu irangiye akaba atazongera no kwiyamamariza kuyobora iyi kipe y’icyatsi n’umweru.

Muri Nzeri 2020 nibwo Mvukiyehe Juvenal yiyamamarije kuyobora iyi kipe ari wenyine birangira anatowe 100% muri manda y’imayaka itatu yari igiye gukurikiraho.

Juvenal utari umenyerewe mu mupira wo mu Rwanda yatunguranye aturuka i Burayi avuga ko aje “gutitiza umujyi” agafasha Kiyovu sport gutwara igikombe cya shampiyona yari amaze imyaka 30 idatwara.

Mu kwiyamamaza kwe byaciye igikuba binacamo ibice ndetse n’abari basanzwe bayobora iyi kipe bahita bayivamo bajya kure yayo nyuma y’aya matora.

Mvukiyehe ntiyacitse intege n’ubwo ikipe yari yacitsemo ibice kuko mu mwaka we wambere ikipe ye yitwaye nabi ijya mu makipe ahatanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri. Icyo gihe ikipe ya Kiyovu sport yabaye iya munani ku rutonde rwa shampiyona.

Mu mwaka wakurikiye w’imikino ari nawe uheruka iyi kipe yatitije umujyi nk’intego zari  iz’umuyobozi wayo, ikipe yahanganiye igikombe mu buryo bugaragara igitakaza ku munota wanyuma gitwarwa na APR fc iyirusha inota rimwe.

“Imikino yo hanze y’ikibuga (mind game) niyo yatumye tudatwara igikombe, yari irenze ibyo twe twateguraga bijyanye n’ikibuga.” Mvukiyehe asobanura impamvu babuze igikombe cya shampiyona.

Mvukiyehe akomeza avuga ko ibye bizarangirana n’iyi manda irarangira uyu mwaka.

“ Imana imfashije tukarangiza iyi manda njye sinzongera kwiyamamaza, mu ikipe habamo akazi kenshi kandi katarangira, uhera mu gitondo ukora ariko wakwisuzuma ukabura icyo wakoze”

Mvukiyehe asezeye muri Kiyovu sport intego ye y’ubucuruzi yari yihaye itagezweho 100%

Kuri ubu n’bwo Mvukiyehe avuga ko atazongera kuyobora ikipe ya Kiyovu sport yamaze kuyindurira amahame ayigenga (statut) ayigira ikigo cy’ubucuruzi bitandukanye n’uko yari imeze mbere ari umuryango udaharanira inyungu (NGO).

Mu gihe Mvukiyehe yaba asezeye muri Kiyovu sport adatwaye igikombe cya shampiyona azakomeza kwibukirwa ku bakinnyi bwakomeye yaguriye Kiyovu sport, ku modoka yayihaye no kuyihuza n’abafatanyabikorwa batandukanye itari isanganywe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmwamikazi w’Ubwongereza yatanze
Next articleU Rwanda rwatangiye kunamira Umwamikazi w’Ubwongereza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here