Home Uncategorized Kabuga agiye kwitaba urukiko mu nama ntegura rubanza

Kabuga agiye kwitaba urukiko mu nama ntegura rubanza

0

Kabuga Felecien azitaba urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ku wa Kane, tariki 18 Kanama 2022 mu nama y’integura rubanza ku byaha akurikiranyweho bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano.

Iyi nama izabera ku ishami ry’urwo rwego i La Haye mu Buholandi saa Yine z’igitondo ku isaha ya Kigali.

Kabuga w’imyaka 87 akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Yaherukaga mu nama ntegurarubanza muri Gicurasi uyu mwaka.

Kuva Kabuga yafatirwa mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, urubanza rwe rwagiye rwimurwa ahanini bishingiye ku buzima bwe butifashe neza.
Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga wari umwe mu baherwe agakorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana wari umukwe we, afatanyije n’abandi bantu, yashinze anakoresha Radio RTLM mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’abantu bafatwaga nk’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi.

Bivugwa kandi ko Kabuga yategetse, yafashije akanoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi abantu bafatwaga nk’Abatutsi mu Maperefegitura ya Kigali, Kibuye na Gisenyi.

Byongeye kandi bivugwa ko, afatanyije n’abandi bantu, Kabuga yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.

Bivugwa kandi ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yiyemeje gutegura, gushyiraho no gutera inkunga y’imari umutwe w’abantu bitwaraga gisirikare bitwaga Interahamwe za Kabuga muri Segiteri ya Kimironko, i Kigali, wari ufite intego yo gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi muri Segiteri ya Kimironko kugira ngo bagere ku ntego yo gukora jenoside.

Kabuga ashinjwa gutuma abantu bakora ibyaha, abahamagarira gukora jenoside cyangwa avuga amagambo arangwa n’itoteza mu manama anyuranye n’ahantu hatandukanye mu Rwanda hagati ya Gashyantare cyangwa Werurwe 1994 na Gicurasi 1994.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHari abaturage baziko ibarura rusange rigamije gufasha abakene
Next articleUmuhungu wa Perezida Kagame yasoje amasomo ya gisirikare
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here