Home Ubutabera Kabuga Felicien yageze muri Gereza ya Loni I La Haye mu Buholandi

Kabuga Felicien yageze muri Gereza ya Loni I La Haye mu Buholandi

0
Kabuga Felicien

Ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kabuga Félicien yagejejwe muri gereza ya Loni i Hague aho agiye gufungirwa by’agateganyo, nkuko bitangazwa n’ Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Kabuga Felicien (photo net)

Nyuma ya Saa Sita nibwo Kabuga yagejejwe aho agomba gufungirwa avuye muri Gereza yo mu Bufaransa yitwa La Santé iri i Paris aho yari afungiye kuva muri Gicurasi uyu mwaka ubwo yatabwaga muri yombi.

Kabuga ashinjwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda mu 1997, ibyaha birindwi bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba.

Kabuga kuva yatabwa muri yombi yakomeje gusaba inkiko kumurekura cyangwa zikamuburanisha, ariko Urukiko rusesa imanza rwanzura ko ashyikirizwa IRMCT, ifite amashami i Arusha muri Tanzania n’i La Haye.

Impamvu zatanzwe n’umwavoka we, Me Emmanuel Altit, asaba ko umukiriya we atajyanwa i Arusha, harimo kuba Kabuga ageze mu za bukuru, kuba afite indwara zikomeye no kuba muri Tanzania nta we uzi neza ubukana bwa COVID-19.

Nyuma yo kutabona amakuru ahagije yashingirwaho hafatwa icyemezo ntakuka, hemejwe ko Kabuga aba ajyanwe i La Haye, ubundi hagakorwa isesengura ry’ubuzima rizashingirwaho icyemezo cya nyuma.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze na IRMCT harimo ko mu gihe gikwiriye aribwo Kabuga azatangira kuburanishwa n’abacamanza bahawe gukurikirana dosiye ye.

Inteko y’abacamanza bagomba kuburanisha Kabuga igizwe n’abantu batatu. Perezida wayo ni Umwongereza Iain Bonomy mu gihe abandi bacamanza babiri ari Umunya-Uruguay, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda–Nahamya ukomoka muri Uganda.

Source:VOA

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIngaruka nyinshi ku bagabo bahohoterwa bakabura uwo batakira
Next articleUmwana na se bisanze mu maboko y’ubutabera! U Rwanda rubyakiriye rute?

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here