Home Ubutabera Kabuga yasinziriye akurikiriye ubuhamya bw’ uwarokotse Jenoside wamushinjaga

Kabuga yasinziriye akurikiriye ubuhamya bw’ uwarokotse Jenoside wamushinjaga

0
Kabuga Felecien, wari ukurikiye urubanza ari aho afungiwe yaje gusinzira bituma urubanaza ruba aruhagaze baramutegereza arakanguka rubona gukomeza

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga, uregwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ryakomeje kuri uyu wa kabiri, umutangabuhamya amushinja ko “mu gipangu cye” cyo ku Kimironko i Kigali bivugwa ko Interahamwe zahakoreraga imyitozo, kandi ko muri jenoside zishe abatutsi.

Uru rubanza rwakomeje nyuma y’igihe ruhagaze kuko rwari rumaze gusubikwa inshuro ebyiri kubera uburwayi bw’uregwa

Uyu mutangabuhamya w’umugabo, wahawe izina KAB035 mu kurinda umwirondoro we ndetse n’isura ye ntigaragazwe ku mashusho, ni umututsi utari utuye kure yo kwa Kabuga ku Kimironko, nkuko byavuzwe n’umushinjacyaha Sharifah Adong.

Yatanze ubuhamya bwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho ari i Kigali, naho inteko y’abacamanza iri i La Haye (The Hague) mu Buholandi.

Hari hamwe iri buranisha ryashyizwe mu muhezo inshuro nibura eshatu mu kurinda ko umwirondoro w’uyu mutangabuhamya wahava umenyekana bitewe n’ibyo yari kuba asubije.

Kabuga, wari ukurikiye uru rubanza ari kuri gereza y’urukiko, nta jambo yahawe. Gusa mu gihe cyashize yahakanye ibyaha aregwa.

Mu ncamake y’ubuhamya bwe yasomwe n’umushinjacyaha Adong, yavuze ko hagati y’umwaka wa 1992 na 1994, KAB035 yabonye Interahamwe za Kabuga zari ziyobowe n’abarimo nka Hajabakiga na Munyakazi, zigenda mu modoka z’amakamyo zitwaje intwaro nk’inkota n’ubuhiri zigana mu cyerekezo cyo kwa Kabuga.

Nubwo we ngo aho yari atuye atashoboraga kubona inzu ya Kabuga, yavuze ko muri ako gace bari batuyemo byavugwaga ko izo Nterahamwe zabaga ziri mu myitozo kwa Kabuga.

Yavuze ko mu gihe cya jenoside, ubwo yari agarutse mu gace yari yahunze avamo, yabonye imirambo ya Sylvestre na Musoni, bombi bari abatutsi yari azi, ngo bishwe n’izo Nterahamwe.

Yanabwiye urukiko ko mu bwicanyi izo Nterahamwe zakoze harimo n’ubwo zakoreye ku ishuri rya Karama ku Kimironko, avuga ko yabonye ikamyo yuzuye Interahamwe zihajya, ndetse zikaba zarishe abatutsi no mu bindi bice bya Kimironko.

Ubwo yari ahawe umwanya wo guhata ibibazo umutangabuhamya, umunyamategeko Emmanuel Altit wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije KAB035 niba we ubwe atariboneye izo Nterahamwe zikora imyitozo, kuko mu buhamya bwe avuga ko iby’iyo myitozo ari ibyavugwaga aho bari batuye.

Asubiza ko ari byo koko atabonye Interahamwe zikora iyo myitozo, ko ibyo ari ibyo yumvanye abandi.

Yavuze ko zakoraga imyitozo irimo nk’ijyanye n’ubwirinzi, gucunga za bariyeri, hamwe no kwica abantu nkuko zabikoze muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamategeko Altit yamubajije uko ibyo abizi, cyane ko atagiye aho zakoreraga iyo myitozo, asubiza ko ibyo byose abantu babivugaga kandi ko na nyuma ya jenoside zimwe mu zahoze ari Interahamwe zabivugaga zikanabyemera.

Me Altit yanyujijemo abwira umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha ko abona aho Kabuga yicaye yasinziriye, asaba ko bisuzumwa.

Umucamanza Bonomy yahise ategeka ko hafatwa akaruhuko, ibyo bigasuzumwa, nyuma y’ako karuhuko avuga ko yizeye ko Kabuga “yasubijwe ku kuba maso mu buryo bwuzuye”.

KAB035 yanabajijwe ku byo yigeze gusubiza mu ibazwa, aho yavuze ko za bariyeri ngo zari izo guhagarika gusatirwa n’ingabo za FPR.

Asubiza ko atazi neza niba koko ari uko yavuze, ariko ko bariyeri zari izo gushakisha abatutsi kuko bashinjwaga ko bashyigikiye FPR.

Yabajijwe kandi ku byo yasubije mu ibazwa rye rya mbere y’urubanza, aho ngo yavuze ko hari hari bariyeri enye hafi y’inzu ye, kandi ko kuri zimwe hiciwe abantu, ku zindi ntibicwe.

Yavuze ko ari byo, ndetse ko kuri imwe muri izo bariyeri, abari bayirinze bamuhishe we n’abana be, kugeza bashoboye guhunga. Me Altit amubaza niba ibyo bivuze ko bamurokoye, asubiza ko ari byo, uretse ko ngo we yavuye muri ako gace mbere, abana bo bakahasigara bonyine, kugeza bashoboye guhunga.

Umucamanza Bonomy ukuriye iburanisha yavuze ko rikomeza ku munsi w’ejo ku wa gatatu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIkoranabuhanga rigiye kunaniza amayeri y’abagenzacyaha n’abashinjacyaha barya ruswa
Next articlePerezida Kagame agiye kongera kuganira na Tshisekedi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here