Home Uncategorized Kagere Medie yihakanye Gakumba uzwi Super manager

Kagere Medie yihakanye Gakumba uzwi Super manager

0

Rutahizamu mpuizamahanga w’ikipe y’Igihugu Amavuabi Kagere Medie, yihakanye Gakumbauzwi cyane nka Super manager ko badakorana kuko nta masezerano bafitenye.

Nyuma y’umukino Amavubi yatsinzemo Repubulika ya Centrafrique ibitego bitanu ku busa, Kagere Medie yaganiriye n’itangazaakuru avuga ko nta muntu n’umwe ukora akazi ko kugira inama abakinnyi no kubashakira amakipe (Agent) bafitanye amasezerano.

Ibi Kagere abivuze nyuma yuko hari hashize iminsi humvikana cyane Gakumba Patrick avuga ko Simba SC mu gihe itihutiye guha masezrano mashya umukiliya we (Kagere Medie) ashobora no kwerekeza muri mukeba Young Africans.

Kagere Medie abajijwe kuri aya magambo yavuze ko nta muntu bafitanye amasezerano yo kumushakira ikipe kugeza ubu. gusa Kagere ntiyagaragaje niba barigeze kuyagirana akarangira cyangwa niba ntayigeze abaho.

Gakumba Patrick yavuze ko ariwe wagurishije Kagere Medie muri Simba SC amukuye muri Gor Mahia yo muri Kenya anamufasha kongera masezerano mu gihe ayambare yari arangiye muri Simba SC.

Usibye Kagere Medie, Gakumba Patrick avuga ko afitanye amasezerano n’abakinnyi benshi barimo Bashunga Abouba (Rayon sport), Twizerimana Onesme(Musanze FC) n’abandi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUheruka guhirika ubutegetsi muri Mali yarahiriye kuba Perezida
Next articleDiamond Platinumz ashobora gukurwa mu bihembo bya BET kubera Magufuli
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here