Home Ubuzima Kamiliza w’imyaka 70 aracyari isugi kandi afite icyizere cyo kubona umugabo

Kamiliza w’imyaka 70 aracyari isugi kandi afite icyizere cyo kubona umugabo

0

Umunyarwandakazi, Kamaliza Verena, w’imyaka 70 y’amavuko avuga ko atigeze agira amahirwe mu rukundo ariko ko atigeze areka kandi afite icyizere cyo guhura n’umugabo we.

Aganira na AfriMax English, Kamaliza ukiri isugi ku myaka 70, yatangaje ko yahoze ari umuntu wuje urukundo kandi ko atagize amahirwe yo guhura n’umugabo ngo am,uhe urwo rukundo.

Yavuze ko ashobora kuba atarabonye umugabo kubera ubumuga bw’ubugufi afite kuko aribyo byaba byaramubujije amahirwe yo kwegerwa n’abagabo cyangwa abasore ngo babe bamutereta.

Ati: “Ndacyari isugi. Ntabwo nigeze nshaka, sinigeze ndyamana n’umugabo kandi sinzi uko kuryamana nawe bimera”.

nongeraho ko: “Ndacyizera ko nzagira umukunzi ntirirarenga. »

Kamaliza yavuze ko yizeye ko azabona umugabo bagashyingiranwa kuko yatangaiye kugira igitekerezo cyo gushaka umugabo akimara kuzuza imyaka 20. Uyu mukecuru w’imyaka 70 yatangaje ko akibikiye ubusugi bwe umugabo bazashyingiranwa. Akomeza vuga ko  “Mbaho ubuzima bubabaje kuko mpora ndwaye. Ntanubwo mfite amafaranga ahagije yo kwiyitaho. .. ”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame ategerejwe i Kampala kuri iki cyumweru
Next articleAbanyamakuru bahize abandi bagiye kongera guhembwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here