Home Politike Kamonyi: Gitifu w’Akagali ushinjwa guta kashe mu kabari yanze kwisobanura

Kamonyi: Gitifu w’Akagali ushinjwa guta kashe mu kabari yanze kwisobanura

0

Mu ntara y’Amajypfo mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’Abaturage b’Akagali ka Kamonyi ko mu Murenge wa Kayenzi bamze ibyumweru bibiri nta serivisi babona ku kagali bitewe na kashi (Ikirango cy’Akagalia bashira ku nyandiko) yabuze.

ikinyamakuru ukwezi kivuga ko bamwe mu baturage bashinja gitifu w’Akagali ka Kamonyi kubima serivisi bitewe n’uko kasha yayitaye mu kabari aho yarimo anywera inzoga  kuwa 26  Nzeri uyu mwaka.

Umwe muri abo baturage utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Dufite amakuru ko kashi yayitaye mu kabari kuko akunda kunywa akarenza urugero.”

Nzaramba Jean Bosco gitifu w’Akagali ka Kamonyi ahakana ibimuvugwaho avuga ko atajyana kasha mu kabari ahubwo akavuga ko yibwe.

Yagize ati “Nta muturage wimwa serivisi kubera iyo mpamvu, usibye raporo z’Umurenge gusa duteraho ikashi.”

Nzaramba avuga ko mu bagenda bamusebya abanamushinja guta kasha y’Akagali mu kabari hamo Umukuru w’Umudugudu aherutse kweguza mu minsi yashize.

Gitifu w’Umurenge wa Kayenzi Mandera Innocent, yavuze ko bandikiye uyu mukozi bamusaba ibisobanuro, kugeza uyu munsi akaba atarasubiza.

Ati “Ibyumweru bibiri birarangiye nta muturage ubona serivisi, twabimubajije mu nyandiko yanze gusubiza.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddée avuga ko batangiye gukurikirana iki kibazo, akavuga ko bategereje raporo Gitifu w’Umurenge wa Kayenzi azatanga.

Ati “Ikibazo kiracyari mu iperereza ibikurikiraho tuzabimenya.”

Bamwe mu bakorana na Nzaramba bavuga ko yigeze guhagarikwa ku kazi kubera imyitwarire mibi, amara igihe kinini, mu myaka ishize nibwo yongeye gusubizwa mu kazi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInzoga ya Amstel n’imbuto bimwe mu byahawe Guverineri Habitegeko François wasuye Uburundi
Next articleKubera iki Abanyamerika benshi badakoresha whatsapp
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here