Umunyamakuru wa kimwe mu bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda yahohotewe n’abataurage ubwo yari mu kazi ke ko gutara amakuru mu Karere ka kamonyi, umurenge wa Runda mu gasantere kazwi nka Bikimba kuri uyu wagatau taliki ya 12 Ukwakira.
Ayinkamiye Domithile w’imyaka 35, umugabo we Shingiro Olivier Mupenzi w’imyaka 30 n’inshuti yabo Niyongira Ferdinand w’imyaka 33 wari mu rugo rwabo bahinduye akabari bari gusangira inzoga nibo bafunzwe bakekwaho guhohotera uyu munyamakuru.
Abafunzwe bavuga ko uyu munyamakuru yabafoteye atabibasabye n’ubwo we n’ababirebaga bavuga ko atigeze abafotora ko yafotoraga umurasire utanga amashanyarazi gusa.
“Ntabwo yigeze afotora abantu ahubwo bo bari basinze biyenza ku muhisi n’umugenzi kuko uriya mugore asanzwe ari umunyamahane cyane, inaha yarananiranye n’umugabo we ntavuga. Ibyo bakoze ntibikwiye usibye no gukubita umunyamakuru nta muturage ukwiye gukubitwa n’undi muturage.”
Kalisa wari ahabereye ibi akomeza avuga ko urugomo mu rugo rwa Ayinkamiye n’umugabo we rumaze kurambirana mu gace batuyemo.
“Ubushize haje abayobozi kureba abantu bubatse nta byangombwa bafite nabo barasagarariwe cyane kandi n’uriya muryango wari mu babasagarariye.”
“Umunyamakuru yakubiswe imyenda bayimuciraho ndetse n’igikoresho cye gifotora (camera) bari bagitwaye bacyamburwa n’abandi baturage ntanubwo nakwizera ko kizongera gukora.”
Nyiramahirwe nawe wari ahabereye uru rugomo avuga ko ibyabaye bibabaje. “ abanyamakuru tubazi nk’abantu batuvugira, kuba yahohoterwa n’umuturage birababaje kuko n’inkuru yari yaje gutara ni iyo kuvugira abaturage batuye inaha badafite amashyanyarazi.”
Usibye kuba umunyamakuru yakubiswe n’aba bagabo babiri n’umughore imigeri n’ingumi mu mbavu no mu mugongo nkuko bigaragara mu buhamya bwatanzwe n’uwakubiswe n’ababirebaga , yangirijwe n’ibikoresho bye birimo Camera ubu itagikora.
Umunyamakuru wahohotewe avuga ko ibyamubayeho nta ruhare yabigizemo kuko nta muntu yigeze afotora.
Avuga ko abamuhohoteye bashakaga kumwambura ibikoresho yari afite nawe ababera ibamba akaba aribyo bimuviramo gukubitwa.
N’ubwo urwego w’ubugenzacyaha butaragira icyo butangaza kuri aya makuru, umunyamakuru w’ikinyamakuru intego wari uhari yabonye ko aba bakekwaho urugomo batatu bafashwe bafungirwa kuri RIB ya Rukoma.