Home Politike Kamonyi: Umuhinzi wahindutse umunyepolitiki arizeza abaturage impinduka

Kamonyi: Umuhinzi wahindutse umunyepolitiki arizeza abaturage impinduka

0

Umwe mu baturage b’Akarere ka Kamonyi wahisemo kuba umunyepolitiki, akaba ari  kwiyamamariza kuba u ama njynama y’aka Karere ashishikajwe n’iterambere ry’ako rizashingira ku buhinzi nkuko imiberho y’abaturage benshi bako aribwo buyigize.

Nyetera Erneste avuga ko intego ze ari uguteza imbere aka Karere bishingiye ku buhinzi bukorwa n’abaturage benshi bako.

“ Umwanya ndi kwiyamamariza  uzampa amahirwe yo gukabya inzozi zanjye zo guhindurira imibereho Abanyarwanda by’umwihariko abaturage b’Akarere ka Kamonyi. Ibi bizagerwaho duhinduye uburyo bakoramo ubuhinzi bwa gakondo bagakora ubuhinzi bugezweho bugamije ubucuruzi.” Nyetera akomeza agira ati:

“Ni byiza gushaka gukemura ibibazo by’ubukene, imibereho mibi n’ikibazo cyibura ry’ibiribwa duhereye mu mizi, niyo mpamvu muri gahunda zanjye ngaragaza ibibazo abahinzi bato bahura nabyo n’uko byakemuka.”

Nyetera Erneste, usanzwe afite impamyabumenyi y’ikirenga mu miyoborere n’ubucuruzi asanzwe akora imirimo y’ubuhinzi bugezweho mu Karere ka Kamonyi.

“ Mfite imirima mpingamo nkanatuburiramo imbuto, umusaruro wanjye ukenerwa cyane ku isoko mpuzamahanga kandi ibyo dukora ni bishya mu buhinzi bw’u Rwanda.”

“Njye mfite imirima ntunganyirizamo imbuto za Chia, Quino na makadamiya, iyi mirima ishobora kuzafasha abaturage kuza kuhihugurira gutunganya ibi bihingwa n’andi mahugurwa yabafasha kwiteza imbere biciye mu buhinzi bugezwe.”

Nyetera akomeza atanga urugero ku gihingwa cya Chia cyerera igihe gito cy’amezi atatu ko ari kimwe mu bihingwa byakura abahinzi b’Abanyakamonyi mu bukene mu gihe gito.

Usibye ibikorwa by’ubuhinzi Nyetera azwi cyane no mu itangazamakuru aho ari we washinze akaba na nyiri ikigo Light Publications Ltd gifite ibinyamakuru nka The Light Magazine [www.lightmagazine.rw] na Light Tv ikorera kuri murandasi. Nyuma yo gushinga iki kigo muri 2016, Nyetera, agira inama ibigo n’abantu ku giti cyabo mu by’itangazamakuru akandika n’ibitabo bitandukanye.

“ Nk’abanditsi twanditse, igitabo kivuga ku muherwe SINA Gerard, tunagirana amasezerano yo gukorana n’umuryango mpuzamahanga ufasha abababaye ufite icyicaro muri Amerika, Care International.”

Nyetera asezeranya abagize komite itora n’abaturage bose b’Akarere ka Kamonyi ko azakoresha uburambe n’ubunararibonye afite mu guteza imbere imibereho bishingiye ku bukungu.

“Nibyo, nzibanda cyane ku guteza imbere ubuhinzi cyane ku bihingwa bitanga umusaruro w’amafaranga mu gihe gito nk’ubuhinzi bwa Chia, Quinona na makadamiya. Imbaraga zanjye zose nzazikoresha  mu kurandura ubukene mu baturage b’Akarere ka Kamonyi.”

Nyetera yongeraho ati: “ Niyompamvu, nicishije bugugufi mbikuye ku mutima nsaba abavandimwe, inshuti, ababyeyi  ku nshyigikira bakantora ku mwanya w’ubujyanama mu Karere ka Kamonyi.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Barabyukira mu muganda nyuma y’imyaka 2 udakorwa
Next articleNkundabarashi waburaniraga Sankara niwe muyobozi mushya w’Urugaga rw’Abavoka
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here