Nyuma y’uko umuturage agwiriwe n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro agahita yitaba Imana, byaviriyemo abantu batatu (3) gufungwa barimo na Tuyizere Thaddée wigeze kuba umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi by’agateganyo.
Abafunzwe barimo na Tuyizere Thaddée, barashinjwa kuba batarihutiye kujyana kwa muganga Ndayizeye Jean de Dieu wari umaze kugwirwa n’ikirombe mu minsi ishize.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye yemeye ko Tuyizere Thaddée afunganywe n’abandi bantu batatu mu iperereza ku rupfu rw’uwagwiriwe n’ikirombe.
Ati “Ni byo koko ku wa 23 Gashyantare 2023 Tuyizere Thaddée yafunganywe n’abandi bantu batatu, bishingiye ku iperereza riri gukorwa kubera umuntu wagwiriwe n’ikirombe agapfa tariki 16 Gashyantare 2023 mu Karere ka Kamonyi. Bafungiye kuri RIB Station ya Gacurabwenge.”
Usibye Tuyizere, abandi bafunzwe ni Mbarushimana Jean Baptiste, Ndacyayisenga Jean Claude na Mushimiyimana Ernest wari ushinzwe ikirombe.
Tuyizere yigeze kuba Visi Meya ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, nyuma aza kuba Meya w’agateganyo guhera muri Nyakanga 2020 kugeza mu mpera za 2021 nyuma y’aho uwayoboraga akarere yari amaze kugirirwa Guverineri.