Home Ubutabera Karasira Aimable ameze neza n’italiki azaburaniraho yamenyekanye

Karasira Aimable ameze neza n’italiki azaburaniraho yamenyekanye

0

Aimable Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) mu kwezi gushize ku itariki ya 31.

Akurikiranyweho ibyaha birimo guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi, kuyipfobya no kuyihakana,gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Ubundi, Bwana Karasira yagombaga kugezwa imbere y’ubucamanza ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa gatandatu, ariko ntibyabaye kubera ikibazo cy’uburwayi. Yasanganywe icyorezo cya Covid-19 mbere yuko ajyanwa mu rukiko bituma italiki yimurwa.

Umwunganira avaga ku buzima bwe n’igihe azaburanira yagize ati: ” Njye sindamusura ariko uwo mu muryango we noherejeyo yambwiye ko ameze neza kuko ngo yaranamuherekeje, Ubwoba bwuko yapfa jyewe ntabwo mfite.” Maître Evode Kayitana, umwe mu banyamategeko bamwunganira akomeza avuga ko urubanza rwe ruri ku italiki ya 7 Nyakanga 2021.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNta bucuruzi dufitanye na Uganda- Minisitiri Habyarimana
Next articleRDC: Igisasu cyaturikiye ku kiliziya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here