Uzaramba Aimable uzwi cyane nka Karasira Aimable wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ukurikiranwe n’ubutabera ku byaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Kuri ibi byaha hiyongereyeho n’ibyaha byo kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke.
Ibi byaha bishya bi biri (2) ubushinjacyaha bwabimenyesheje urukiko rukuru ku cyumweru taliki ya 18 Kamena hifashishijwe ikoranabuhanga rikoreshwa mu nkiko.
Karasira Aimable ugiye kumara imayaka ibiri afunzwe ntiyitabiriye iburanishwa ry’uyu munsi ariko mu rukiko yari ahagarariwe n’umwunganira mu mategeko Gatera Gashabana.
Gatera yasabye urukiko gusubika iburanisha ryo kuri uyu wambere kuko batari babona umwanya wo kwiga ku birego bishya ubushijnacyaha bwongeye muri dosiye. Ubu basabe bwemewe n’urukiko n’ubwo ubushinjacyaha bwo bwifuzaga ko iburanisha ritongera gusubikwa.
Karasira Aimable utitabiriye iburanisha umwunganira mu mategeko yabwiye urukiko ko yari yamenyeshejwe gahunda y’urubanza mu buryo bwemewe n’amategeko gusa ko ari bumuganirize ku byaha bishya byongewe muri dosiye ye.
Mu gusubika iburanisha ry’uyu munsi urukiko rwavuze ko ruzarusubukura taliki ya 5 Nyakanga Karasira yaba ahari cyangwa adahari.
N’ubwo Karasira Aimable mu byaha ubushinjacyaha bwamuregaga mbere nta cyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we, ariko ubwo yatabwaga muri yombi urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko yafatanwe amafaranga menshi akananirwa gusobanura aho yayakuye.
Mu mafaranga Karasira yafatanwe iwe mu rugo harimo ibihumbi 10$, hari Ama-Euro 520, yari afite kandi 3.142.000 Frw. Kuri Mobile Money yari afiteho 11.000.000 Frw ndetse no kuri konti ze nyinshi, naho hariho amafaranga menshi ataratangajwe ingano.
Mu Rwanda iyo unaniwe gusobanura umutungo wawe bijyanye n’ibyo winjiza uba ukoze icyaha. Iyo ubihamijwe n’urukiko, uhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.