Urukiko Rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu majyepfo rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rwa Aimable Karasira nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze kumuburanisha ruvuga ko nta bubasha rubifitiye.
Ubwo yari ahawe ijambo ku ikubitiro Karasira Aimable yahise agaragaza inzitizi avuga ko atiteguye kuburana kuko atari muzima asaba urukiko kumuha umwanya akabanza akivuza agakira. iki ni igitekerezo kinahsyigikiwe n’abunganizi be Me Evode Kayitana na Gatera Gashabana.
Karasira Aimable yagize yabwiye abacamanza ati: “Ndashaka ko muburanisha umuntu muzima”.
Yavuze ko amaze icyumweru n’igice afite ‘crise mental’, kandi ko afite ikibazo cy’uburyo afunzemo muri gereza ya Mageragere i Kigali.
Ati: “Mfungiye ahantu habi cyane, sinsohoka, ni ahantu hakonja cyane kandi hatanyemerera gutegura urubanza. Natangiye kurutegura bintera trauma (ihungabana).
“Iyo unyunganira aje kunsura baramunyima. Kuva nagera muri gereza icyo bakoze ni ukongera uburwayi bwanjye.”
Karasira yafunzwe mu mwaka w’i aregwa ibyaha birimo; guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Ibi byaha, bishingiye mu byo yagiye atangaza ku mbuga zitandukanye za YouTube n’ubwo we abihakana.
Karasira yabwiye urukiko ko kuva aho bamubwiriye iby’uru rubanza arimo kuburana i Nyanza amaze icyumweru arota intambara n’impfu, ati: “Ni ukuri ntabwo numva nshobora kuburana.”
Umucamanza yavuze ko ibyo Karasira arimo kuvuga ko arwaye binyuranye n’ibyagaragajwe n’abaganga ko ashobora kuburana.
Isuzuma ryakozwe n’abaganga mu 2021 ryerekanye ko Karasira afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe ariko ko budatuma yibagirwa.
Abamwunganira bavuze ko basabye ko agomba kuburanishwa ari uko nibura hashize iminsi irindwi abaganga berekanye uko uburwayi bwe buhagaze.
Me Gashabana yavuze ko abona ibibazo byo mu mutwe by’umukiliya we bigenda byiyongera.
Ati: “Ukurikije ibibazo bya buri munsi yavuze ko ahura nabyo muri gereza (gufatwa nabi) dusanga byarakomeje, tugasaba ko muganga yakongera akamusuzuma akaturebera aho bigeze.”
Urukiko rwavuze ko rukeneye kumenya neza aho Karasira afinguye n’uburyo afunzwemo.
Karasira ati: “Byaba byiza muhageze mukirebera.”
Me Kayitana umwunganira yavuze ko raporo y’abaganga yerekanye ko “Karasira akora ibintu umuntu muzima atakora”, kandi amategeko adahana umuntu wakoze icyaha ameze atyo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko raporo y’abaganga itavuga ko Karasira yatakaje burundu gukora ibintu bikorwa n’abantu bazima, bityo agomba gukomeza kuburanishwa.
Gusa bwavuze ko inzitizi uregwa yavuze zigomba kubanza kuvaho mbere y’uko aburana, ndetse ko “ntacyo byaba bitwaye” ajyanywe mu bitaro by’ubuvuzi bwo mu mutwe i Ndera muri Kigali.
Urukiko rwavuze ko icyemezo cyarwo ku nzitizi zatanzwe na Karasira kizatangazwa tariki 06 z’uku kwezi.