Home Amakuru Karongi: Hari abanze kwitwa abaturage nk’abandi kubera akato.

Karongi: Hari abanze kwitwa abaturage nk’abandi kubera akato.

0

Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bavuga ko bataragera ku rwego rwo kwitwa abaturage kuko akato bahabwa gatuma bumva bakiri Abatwa.

Ibyo babishingira ko batubakirwa amazu nk’ay’abandi, kandi babibwira ubuyobozi bukabasubiza ko bakabya kwifuza

Umusaza wo muri iyo miryango witwa SerutagataYosiya utuye mu kagari ka Gitarama, umudugudu wa Kivomo agira ati«Abaturage barara bantera amabuye kandi ubuyobozi ntibundenganure, bukavuga ko ariko nabaye» we ibintu abona nko guhabwa akato.

Ubu ni uburiri bwa Nishimwe, avuga ko abana be barara hasi (foto Intego)

Kimwe na Nishimwe Immaculee utuye mu udugudu wa Karambo ufite abana bane kandi ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, kubwe ngo ihezwa bakorerwa rishingiye ku kuba abandi baturage basangira, ariko bo bakora ku muheha mu bukwe, abandi ntibongere gukoraho,

Ishimwe avugana akababaro, yagize ati «Ntitunagenerwa ibikoresho by’ubuzima bw’ibanze kandi dutaha tukanarara ahantu habi, nta bwiherero tugira, nyamara twifuza kuzamuka nk’abandi»

Cyakora bavuga ko bagerageza gukorera abaturage kugira ngo babone uko bagaburira abana, aho bahingira abaturage cyangwa se abagabo babo bakikorera imitwaro kugira ngo babeho, kubera ko inkono babumbaga nta nyungu zigira dore ko inkono imwe iguranwa igikombe cy’ibishyimbo kandi ibumba naryo bararigura.

Gahunda za leta ntizibageraho

Aba bantu bagenerwaga gahunda zibazamura nka VUP n’ubudehe bavuga ko bakuwemo, bagashinja ubuyobozi kubakandamiza, bakabima ibyo abandi bemerewe nyamara ngo bigahabwa bamwe mu nshuti n’imiryango ya hafi y’abo bayobozi.

Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko gahunda za Leta zizamura abakene zibageraho gake

Aba amateka agaragaza ko basigaye inyuma kandi ngo bashyirwa mu bafashwa aruko bahaye ruswa abayobozi b’imidugugu ku buryo imfashanyo bahabwa bazigabana ndetse utabikoze ngo bikarangira ntacyo ahawe.

Aba baturage banavuga ko bahohoterwa n’ubuyobozi bwo ku rwego rw’umudugudu aho bakora amakosa nk’abandi bakabahanisha kubagurishiriza amatungo n’amasambu kugira ngo bishyure amande bacibwa. Ibyo byose babifata nk’ihohoterwa ngo kuko bamaze kubamaraho ibintu.

Basigaye inyuma mu burezi rusange

Ikindi kandi ngo abana b‘abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma biga mu mashuri y’incuke, birukanwa mu ishuri kubera ko nta bikoresho by’ishuri baba bafite.

Aha uwitwa Yozofina yavuze ko nta terambere bagira badashobora no kwiga, dore ko iyo abana batashye nabwo nta byo kurya bihagije babona, barara ahantu hadafite isuku, hasi ku bitaka kandi bakiyoroza inzitiramubu.

Abaturage bavuga ko ibibazo babyitera

Bamwe mu baturage baturanye n’iyi miryango bavuga ko nta kato bahabwa ahubwo ko aribo bakiha, aho banga kwegera abandi, bakagira amahane no kutemera kugirwa inama, bityo ugasanga batumvikana n’abandi mu midugudu batuyemo.

Nubwo bakennye ariko bambara imyambaro ifuze (foto Intego)

Ariko Bwana Eric Nzabihimana aturanye nabo, kandi abana nabo kuko aririmbana nabo muri ADEPR iri mu murenge wa Twumba.

Yagize ati « Abemeye kugana urusengero tubafasha kugira ngo bagume hamwe n’abandi, ariko bisaba kubakurikirana umunsi ku wundi kugira ngo bagumemo, »

Nzabihimana yadutangarije ko cyakora mu gace atuyemo iterambere ryageze kuri iyo miryango kuko bagerageza gufura, kwambara inkweto no kujyana abana mu mashuri nubwo batayarangiza. Kandi yemera ko aba bantu bakwiye gukurikiranwa naho ubundi nabo ubwabo bariheza, ati « Niba hari ubuze umwenda wo kwambara ukawumugurira kugira ngo atabyitwaza akivana mu bandi»

Ubuyobozi bw’umudugudu buti “Niko babaye”

Mbaryuruvugo Yohani umuyobozi w’umudugudu wa Karambo mu kagari ka Gitarama aho aba baturage batuye ndetse akaba anashyirwa na bamwe mu majwi, ahakana ko bahezwa.

Ati “Ntabwo bahezwa kuko ni abanyarwanda kimwe n’abandi, ahubwo ngo bo baba bashaka guhora bitabwaho, bafashwa gusa.”

Abo baturage abereye umuyobozi ngo nibo biheza kandi ntibagire uruhare mu bibakorerwa, kuko n’inzu bubakiwe ubwazo badashobora kuzihoma, ahubwo ko bisenyera bakuraho imbariro gahoro gahoro, ngo n’abafite munsi y’urugo bagenda bahagurisha bakangiza amafaranga,

Yagize kandi ati « Cyakora ku bijyanye nuko bagurishirizwa amatungo ngo bishyure ibyo bangije nibyo, nubwo bitabaye mu mudugudu nyobora »

Yemeza ko mu Mudugudu wa Kivomo, hari uwo bafatiriye ubutaka bwe bishyura amafaranga umwana we yari yibye.

Amashyirahamwe yamagana imvugo ngo” Niko babaye.”

Kanziza Epiphanie, uhagarariye WOPU (foto net)

Madame Kanziza Epiphanie, uhagarariye Umuryango w’abagore baharanira ubumwe (WOPU) banakorera ubuvugizi iyi miryango, avuga ko ibyo abayobozi bavuga ko abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma aribo biheza cyangwa bagahora bashaka gufashwa gusa bitandukanye n’ukuri, ko ahubwo bakwiye kureka imvugo ngo « niko babaye », kuko ari ukubapyinagaza nk’aho atari abantu nk’abandi

Ubwo twaganiraga kuri iki kibazo yavuze ko ntawanga ibyiza ahubwo abibura. Impamvu abantu biheza ngo nuko bahejwe kuva kera, mu gihe u Rwanda rwari rufite ubuyobozi bubi, none ubu hari ubuyobozi bwiza buha abantu agaciro kangana niyo mpamvu, uruhare runini rugomba kuba urw’abayobozi, bagomba kwegera iyo miryango, bukabahumuriza kandi bukabafatira igihe cyo kubigisha kugira ngo bave mu bwigunge.

Epiphanie nawe yemera ko iyo miryango idakurikiranwe umunsi ku munsi, ibintu byinshi byapfa ariko kandi bakeneye umuntu ubereka ko abafitiye imbabazi, umuntu ubigaragazaho nk’inshuti y’iyo miryango.

Avuga ko asanga umuntu wese yahinduka mu gihe yitaweho kuko umwana utumva niwe uba ukenewe kwitabwabo kugira ngo atsinde nk’abandi, akaba rero yumva igikwiye ari ugukomeza gukora ubukangurambaga kuri iyo miryango, ariko banakora ubuvugizi.

Ubuyobozi bw’Umurenge hari ibyo bwemera

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi Mukashema Drocella, we yatwohereje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, nawe adutangariza ko abantu amateka agaragaza ko basigaye inyuma bafatwa nk’abandi baturage basanzwe,

Ubwiherero butuma bahorana impungenge ko abana babo bazagwamo (foto Intego)

Ati “bubakiwe nk’uko n’abandi bose bubakirwa ariko tuzi ikibazo cy’uko amazu yabo yashaje, ariko bikaba biri muri gahunda ko tuzabafasha gusana ayo mazu yabo”

Naho ku bijyanye n’abana babo birukanwa mu mashuri, avuga ko amashuri y’inshuke ari kure ugereranyije n’aho batuye kandi n’aho ari, bisaba uruhare rw’ababyeyi kugira ngo abana bige bityo akaba asanga ari impamvu ishobora gutuma abana babo birukanwa iyo nta ruhare rw’umubyeyi.

Yongeyeho ko mu yandi mashuri, hari abaturage amateka agaragaza ko basigaye inyuma bahabwa ibikoresho by’ishuri by’abana barangiza bakabigurisha, bityo umurenge ukaba warafashe ingamba ko ibikenerwa bizajya byoherezwa ku bigo bigaho.

Ubuyobozi burabizi ko amazu yabo ashaje (foto intego)

Uyu muyobozi kandi yavuze ko aba bantu badasigazwa inyuma muri gahunda za Leta zo kuzamura abaturage, ko ahubwo nka gahunda ya VUP bamwe bahozemo, ariko baza kuvanwamo n’uko batujuje ibigenderwaho ngo bagumemo, harimo kuba bafite amaboko bashoboye gukora nk’abandi, ndetse n’imyaka bafite.

Naho ku bijyanye no guhabwa akato no kudasangirira n’abandi ku miheha, Uwimana avuga ko bitanemewe gusangirira ku miheha, ko n’amabwiriza batanga abibuza, bityo akaba atabona uko asobanura ko ari ukunenwa cyangwa guhabwa akato.

Ku kibazo cy’amariri mabi baryamaho n’umwanda, ho yatubwiye ko batarabasura ngo barebe, ko ariko bagiye kubikurikirana kandi bakaba bazashaka uko bakemura icyo kibazo.

Raporo zigaragaza ko abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma nta terambere bageraho

Mu isuzuma (Assessment) ryakozwe ku bufatanye bwa WOPU n’indi miryango, rikorerwa ku bantu bo muri iyo miryango 235, rigaragaza ko abangana na 0.4% aribo gusa bize kaminuza, 5.1% bize amushuri yisumbuye, 41,3 % amashuri abanza naho 52.3% ntaho babarizwa.

Iri sesengura rigaragaza kandi ko 67.7% bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi ko nta n’umwe uri mu cyiciro cya kane.

Isesengura rikomeza rigaragaza ko 74% bavuga ko gahunda ya Girinka ntayabagezeho kimwe n’izindi gahunda zizamura abandi baturage, nk’ubudehe na VUP zibageraho ku kigero cyo hasi cyane ugereranyije n’abandi.

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko muri iki kiciro cy’abanyarwanda ari nabo bahoze bitwa abasangwabutaka, mu gihugu hose barenga gato 35,000, abakora ubuvugizi bashingiye ku mibereho yabo bavuga ko, iyi miryango ititaweho ishobora no kuzima.

M.Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIhohoterwa rishingiye ku gitsina mu itangazamakuru ryahagurukiwe
Next articleKacyiru: Abakora umwuga w’ububumbyi ntibakozwa iby’amoko

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here