Home Ubutabera Kayishema Fulgence washakishwaga cyane kubera icyaha cya Jenoside yafashwe

Kayishema Fulgence washakishwaga cyane kubera icyaha cya Jenoside yafashwe

0

Fulgence Kayishema wari nimero ya mbere mu bashakishwa ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe muri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe kinini yihisha ubutabera.

Fulgence Kayishema yatawe muri yombi ku wa Gatatu nyuma ya Saa Sita mu gikorwa inzego z’ubutabera za Afurika y’Epfo zakoze zifatanyije n’Ubushinjacyaha bukuru bwa IRMCT.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yagize ati “Fulgence Kayishema yari yaratorotse imyaka irenga 20. Ifatwa rye ryemeza ko amaherezo azakurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha aregwa.”

“Itsembabwoko ni cyo icyaha gikomeye muri kamere y’ibyaha mu bantu. Umuryango mpuzamahanga wiyemeje ko abarikoze bazakurikiranwa kandi bagahanwa. Iri fatwa ni uburyo bufatika bwerekana ko gukurikirana abanyabyaha bidahagarara kandi ko ubutabera buzakorwa, nubwo byatwara igihe kingana iki.”

Yavuze ko iperereza ryimbitse ryatumye ifatwa rya Kayishema rishoboka ryanyuze mu bufatanye bwa Afurika y’Epfo hamwe n’itisinda ryashyizweho ryashyizweho na Perezida Ramaphosa kugira ngo rifashe itsinda rya IRMCT gukurikirana iyi dosiye.

Yashimye kandi inzego zishinzwe iperereza zo mu gace ka Eastern Cape muri Afurika y’Epfo, Interpol yo muri icyo gihugu na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Afurika y’Epfo.

Ati “Ubuhanga bwabo budasanzwe, gukomera n’ubufatanye byari ingenzi kugira ngo iyi ntsinzi igerweho.”

Yashimiye kandi inzego zo mu bihugu birimo Eswatini, Mozambique ndetse n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda hamwe n’ibihugu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’u Bwongereza ku bufasha batanze.

Ati “Ifatwa rya Kayishema ryongeye kwerekana ko ubutabera bushobora kuboneka, uko ikibazo cyaba kimeze kwose, binyuze mu bufatanye hagati y’inzego mpuzamahanga n’inzego zo mu bihugu zishinzwe ubugenzabyaha.”

Kayishema Fulgence yari Umupolisi muri Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye. Abamuzi bamugaragaza nk’umuntu wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Kiliziya i Nyange.

Fulgence Kayishema wari Umupolisi ni we wafatanyije n’Umupadiri wayoboraga Kiliziya y’i Nyange mu kwica abatutsi benshi bari bahahungiye.

Kayishema yayoboye Ingabo n’Interahamwe zitera Kiliziya ziyijugunyaho za grenades ndetse zitwaza imihoro zigiye gutsemba Abatutsi. Byaje kurangira abarenga 2000 bari bahunze bahiciwe.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean de Damascene, yabwiye IGIHE ko nubwo itabwa muri yombi rya Kayishema ryatinze, ariko ko intambwe itewe ari nziza.

Ati “ Nubwo byatinze ko Fulgence Kayishema afatwa ngo abe yaragejejwe mu butabera hamwe na bagenzi be bafatanyije gukora Jenoside i Nyange barimo Padiri Seromba Athanase wakatiwe igifungo cya burundu, Gaspard Kanyarukiga wakatiwe imyaka 30 na Grégoire Ndahimana wakatiwe gufungwa imyaka 25, ni byiza ko na Kayishema iherezo afashwe bityo ubutabera bugatangwa.”

Dr Bizimana yakomeje avuga ko kugeza abakoze Jenoside mu butabera bari baracitse igihugu, ari “ intambwe ikomeye mu kurwanya ingeso yo kudahana yokamye u Rwanda hagati ya 1959 na 1994” kandi ko binafasha mu gukomeza kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no guha icyizere urubyiruko.

Yongeyeho ati “Ikindi ni uko ari icyomoro ku barokokeye i Nyange bahoraga bifuza ubutabera ku byaha Kayishema Fulgence akurikiranyweho.”

Guverinoma y’u Rwanda yashimye ifatwa rye

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, ati “ Turashima Ibiro by’Umushinjacyaha wa IRMCT byakoranye n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda hamwe n’inzego za Afurika y’Epfo mu guharanira ko Fulgence Kayishema ukekwaho ibyaha bya Jenoside agezwa imbere y’ubutabera.”

Makolo yavuze ko nyuma y’imyaka igera kuri 30, hakiri abantu benshi bakekwaho ibyaha bya Jenoside bihishe mu bice bitandukanye by’Isi kandi ko u Rwanda rukomeje gusaba ko batabwa muri yombi.

Ati “ Tuzakomeza gukorana n’ibihugu by’abafatanyabikorwa bacu hamwe n’inzego mu guharanira ko baryozwa ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, yavuze ko ari inkuru nziza kuba uyu mugabo atawe muri yombi, asaba ko yazana mu Rwanda akaba ariho aburanira.

Ati “Iyo umuntu afashwe akaburanishwa ni byiza, ariko buriya umuntu wari ukeneye ubutabera akwiye kumenya ko yabuhawe, kumenya ko bwatanzwe no ukubigiramo uruhare. Iyo bitakozwe hari igice cy’ubutabera kiba cyatakaye. Ni byiza ko aba bantu hajya hakorwa ibishoboka byose bakazanwa mu gihugu bakaburanishwa n’imanza zabo zigakurikiranwa.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmutangabuhamya yabwiye urukiko uburyo ‘Biguma’ yari ateye ubwoba
Next articleMeteo Rwanda yasabwe kujya itanga amakuru y’iteganya gihe ry’amezi atandatu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here