Home Amakuru Kenya: Abapolisi benshi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

Kenya: Abapolisi benshi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

0

Umuyobozi wa polisi y’igihugu avuga ko abapolisi bagera kuri 2000 bo muri Kenya bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bityo ko batiteguye gukomeza akazi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi Hilary Mutyambai, yabitangaje kuri uyu wa kabiri, abibwira ihuriro ry’abasenyeri n’abapadiri bakuru ko babonye umubare utangaje nyuma yo gusuzuma ubuzima bwo mu mutwe bw’abapolisi bose ba Kenya.

Kenya ifite abapolisi bagera ku bihumbi 100 baunga umutekano imbere mu Gihugu.

Polisi ya Kenya yatangaije gahunda yo gupima ubuzima bwo mu mutwe bw’abapolisi bayo nyuma y’uko ibibazo by’agahinda gakabije no kwiyahura byiyongereye mu bapolisi b’Igihugu.

Bwana Mutyambai yavuze ko batangiye gahunda yo gusezerera mu kazi bamwe mu bapolisi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko ari ngombwa kugira abapolisi bafite ubuzima bwo mu mutwe buzima.

Ati: “Igikoresho cyacu cy’akazi ni imbunda, kandi iyo isasu rimwe rirekuwe, ingaruka ziba zikomeye”.

Yavuze ariko ko gusezerera aba bapolisi ku kazi bitoroshye kubera uko amategeko agena isezererwa mu kazi ry’abapolisi.

Mu myaka yashize hagaragaye impungenge z’ubuzima bwo mu mutwe bw’abapolisi kandi guverinoma yita ku ikemurwa ry’iki kibazo

Bwana Mutyambai yavuze ko ubu abapolisi bafite akanama gashinzwe ubuzima k’umwuga karimo abajyanama n’abaganga b’indwara zo mu mutwe boherejwe na minisiteri y’ubuzima kugira ngo batange serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe mu gipolisi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Rwandair yanyerereye ku kibuga cy’indege cya Entebbe
Next articleUmushinwa yahamijwe icyaha cy’iyicaruboza mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here