Home Amakuru Kenya: Bwambere mu mateka perezida w’urukiko rw’ikirenga ni umugore

Kenya: Bwambere mu mateka perezida w’urukiko rw’ikirenga ni umugore

0

Umucamanza w’urukiko rw’ubujurire rwo muri Kenya, Martha Koome, yatorewe kuba umucamanza mukuru w’iki gihugu.

Umucamanza Koome niwe mugore wa mbere ugiye kuri uyu mwanya.

Komisiyo ishinzwe ubutabera muri iki gihugu yagerageje abacamanza 10 ishakamo uwafata uyu mwanya maze Martha Koome arabahiga aza ku mwanya wambere.

 Kandidatire ye yoherejwe na komisiyo kuri perezida kugira ngo ashyirwe.

Uyu mugore ategerejwe kwemezwa na Perezida Kenyatta ubundi agatangira imirimo ye.

Ibiro by’umuryango w’abibumbye muri Kenya byacyeje umucamanza Koome ku mirimo mishya yahawe.

Ishyirwaho rye ryakuruye impaka z’abantu batandukanye muri Kenya.

Umwe mu bakandida bari bahanganiye uyu mwanya, umunyamategeko Fred Ngatia, yabwiye ikinyamakuru Business Daily habayemo uburiganya kuko yibwe.

Uyu munyamategeko Ngatia uvuga ko wibwe niwe uri kugarukwaho cyahe mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbibazo biri ku Irembo nti hazwi igihe bizakemukira burundu
Next articleEmery Mvuyekure mu nzira zimwerekeza muri Bugesera FC
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here