Home Amakuru Kenya: Inoti zabuze kubera ruswa y’abari kwiyamamariza kuyobora Igihugu

Kenya: Inoti zabuze kubera ruswa y’abari kwiyamamariza kuyobora Igihugu

0

Minisitiri w’ubukugu mu Gihugu cya Kenya yavuze ko mu ba banki y’iki gihugu babuze inoti z’I 100 na 200 z’amashilingi kuko abanyepolitiki bayatwaye bagiye kuyaha abatirage ngo bazabatore mu matora ategerejwe mu kwezi gutaha kwa Kanama.

Minisitiri Fred Matiang’i, yagize ati: “ubona abantu batwaye amafaranga mu mifuka, batondesha umurongo abenegihugu, ibihumbi by’amashilingi”.

“Abantu ntibagikora. Baba bahagaze ku muhanda kugira ngo babone amashiringi 200 n’abanyepolitiki babasaba amajwi.”

Uyu mu minisitiri yaburiye abantu ko inteko ishingamategeko ya Kenya y’umwaka utaha ishobora kuzaba igizwe n’abantu bakekwaho ibyaha by’ubukungu kuko bazaba barakoresheje amafaranga avuye mu nzira zitemewe mu kugura amajwi mu matora.

Ku wa gatatu, mu nama yerekeranye no kunyereza umutungo no gutera inkunga iterabwoba, Dr Matiang’i yavuze ko igikorwa nk’iki gishobora guhungabanya urugamba barimo rwo kurwanya ruswa.

Yavuze ko abantu bagize uruhare mu kunyereza amafaranga n’abacuruza amafaranga y’amahimbano bashobora kugira ingaruka ku mategeko y’igihugu mu gihe aba bantu bari gukoresha aya mafaranga bazaba batorewe kujya mu nteko.

Amatora yo muri Kenya akunda kuyoborwa cyane n’amarangamutima n’amafaranga kurusha ibitekerezo by’abiyamamaza kandi n’amatora y’uyu mwaka biragaragara ko ntatandukaniro n’andi yabaye,

Ku ya 9 Kanama, Abanyakenya bazatora perezida mushya, inteko ishinga amategeko n’ubuyobozi bw’igihugu.

Kwiyamamaza kw’abanyepolitiki muri Kenya uyu mwaka byaranzwe n’amafaranga menshi yatumye abantu bibaza aho yavuye.

Muri iki cyumweru muri Kenya hasohotse raporo igaragaza kandi ko ibyaha bishingiye ku kunyereza umutungo na Forode aribyo byaha biri imbere mu Gihugu.

Impuguke zivuga ko abakoresha amafaranga n’abandi bagizi ba nabi barimo gukoresha umutungo w’igihugu kugira ngo batere inkunga  ukwiyamamza kw’abanyepolitiki ibintu bifatwa nk’ibibangamira   amatora yo muri Kanama.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyarwanda 8 bafunguwe na Arusha ubu bafungiwe muri Niger
Next articleMinisitiri wa Amerika aje mu Rwanda mu kibazo cya Rusesabagina
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here