Home Amakuru Kenya: Perezida Kenyatta yasabye abadepite kumwongerera amafaranga y’imodoka

Kenya: Perezida Kenyatta yasabye abadepite kumwongerera amafaranga y’imodoka

0

Perezidansi ya Kenya yajyanye umushinga w’itegeko mu nteko ishingamategeko ugamije kongera 47% ku ngengo y’imari yo kugura imodoka y’umukuru w’iki Gihugu.

Aya amafaranga agomba kwiyongera kuri miliyoni 300 z’amashilingi ni ukuvuga miliyoni 2.6 z’amadolari akabakaba miliyari ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibisobanuro byoherejwe mu nteko ishinga amategeko kugira ngo byemererwe – mu rwego rwo gusuzuma ingengo y’imari. Uyu mushinga uteganya no kongera amafaranga perezida yaguraga lisanzi akagera ku bihimbi 870 by’amadolari, ni ukuvuga arenga miliyoni 870 y’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

Kuri aya mafaranga haziyongeraho miliyoni y’amadolari ( Miliyari y’amafaranga) yo kuvugurura inzu Perezida Kenyatta abamo n’izindi nzu zo mu Ntara uyu mukuru w’Igihugu araramo iyo yahasuye.

Iri vugurura ry’izi nzu n’ivugururwa ry’ingengo y’imari yo kugura imodoka na lisansi ryerekana ko Perezida Kenyatta agiye gukora ingendo nyinshi mu rwego rwo kwitegura amatora rusange yo muri Kanama.

Perezida Kenyatta amaze manda ebyiri kandi itegeko nshinga ntirimwemerera kongera kwiyamamariza kuyobora iki Gihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDRC: Ubutegetsi bwemeje ko hari kudeta yaburijwemo
Next articleUganda: Uwatukaga Perezida Museveni yamuhungiye mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here