Home Amakuru Kenya: Umwe mu bahanzi bagize Sauti sol ni umutinganyi

Kenya: Umwe mu bahanzi bagize Sauti sol ni umutinganyi

0

Umwe mu bagize itsinda rya muzika Sauti Sol yatangaje ko ari umutinganyi.
Willis Austin Chimano uzwi cyane nka Chimano yatangaje ibi ubwo yarimo asobanura impamvu y’indirimbo ye nshya ‘Friday Feeling’.

Muri iyi ndirimbo habonekamo abagize ihuriro ry’abafite amahitamo njyabitsina atandukanye (LGBT).
Yabwiye kimwe mu binyamakuru muri Kenya ati: “Nta kwihisha ukundi”.

Yavuze ko ubu ari kubaho mu kuri kandi azakoresha muzika ye mu kurwanya kwikuza kubi kw’igitsina gabo, kwibasirwa bidafite ishingiro, n’uburyarya.

Nta na rimwe Chimano yari yarigeze avuga ku mugaragaro ko ari umutinganyi nubwo mu bihe byashize yagiye agira abagabo bakundana nawe.

Kubyemera kumugaragaro bishobora kongerera ingufu abaharanira uburenganzira bw’aba-LGBT muri Kenya, aho imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina ihanwa kugera ku gufungwa imyaka 14.

Chimano, uri hagati mu bicaye, ni umwe mu bagize Sauti Sol
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubanza rwa Munyenyezi rwasubitswe
Next articleTanzania: Amafoto atangaje y’ibirori by’ubwigenge

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here