Home Amakuru Kenya: Zahinduye imirishyo Perezida Kenyatta ashyigikiye Raila Odinga mu matora

Kenya: Zahinduye imirishyo Perezida Kenyatta ashyigikiye Raila Odinga mu matora

0

Perezida Uhuru Kenyatta yashyigikiye kandidatire ya Raila Odinga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora azaba tariki 9 Kanama yo gushaka umusimbura.

Guhera mu 2018, umubano wa Kenyatta na Odinga wabaye mwiza, kuva ubwo bemeraga guhana ikiganza, bagakemura uguhangana kwari kumaze igihe kinini hagati yabo.

Kenyatta ari gusoza manda ze ebyiri yemererwa n’amategeko. Mu 2013 nibwo yatowe bwa mbere, ashimira Imana ko hari ibyo yagezeho muri icyo gihe hanyuma mu 2017 akongera gutorerwa kuyobora igihugu.

Ati “Gusa mu 2017, nibyo bihe bibi kandi bigoye nagize.”

Muri icyo gihe, Kenyatta yaratowe ariko intsinzi ye ntiyishimirwa na Odinga bari bahanganye kugeza ubwo nawe ku giti cye yarahiye yiyita ko ariwe Perezida watowe.

Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko ibyo bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo byatumye haduka imyigaragambyo ikomeye, maze afata umwanzuro wo gushaka igisubizo ku neza y’igihugu ni ko kwiyunga na Odinga.

Yavuze ko Kenya ikeneye gukomeza umurongo muzima wa politiki kandi ko ahazaza hayo hazaba ari heza mu gihe izaba iri mu biganza bya Odinga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRDC: Murumuna wa Joseph Kabila yasohowe mu ndege nabi agiye kureba mukuru we
Next articleUmunyamakuru Byansi wari ufitanye urubanza na Leta biravugwa ko yabuze
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here