Home Ubutabera Kera kabaye urubanza rwa Félecien Kabuka rugiye kuburanishwa mu mizi

Kera kabaye urubanza rwa Félecien Kabuka rugiye kuburanishwa mu mizi

0
Kabuga Felicien mu rukiko

Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, biteganyijwe ko azatangira kuburana mu mizi kuri uyu Kane mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye mu Buholandi.

Ibinyamakuru birimo TRT byatangaje ko Kabuga azatangira kuburana mu mizi saa mbili za mu gitondo ku isaha ngengamasaha (GMT), ni ukuvuga saa yine za mu gitondo ku isaha ya Kigali.

Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzatangira uruhande rw’ubushinjacyaha n’uregwa bahabwa umwanya, buri ruhande rugaragaraza aho ruhagaze. Ni urubanza ruzakomeza no kuwa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022.

Ibimenyetso n’abatangabuhamya bizatangira kumvwa kuwa Gatatu w’ikindi cyumweru, ni ukuvuga tariki 5 Ukwakira 2022.

Muri Kanama uyu mwaka nibwo Kabuga yagaragaye mu nama ntegurarubanza afite imbaraga nke kubera izabukuru n’uburwayi, yicaye mu igare ry’abafite ubumuga.

Ntabwo biramenyekana niba kuri iyi nshuro Kabuga azitabira iburanisha cyangwa azakurikirana urubanza mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Hari hashize iminsi abunganira Kabuga basaba ko urukiko rutegeka ko adafite ubushobozi bwo kuburana ku byaha ashinjwa kubera izabukuru, ariko urukiko rwabitesheje agaciro muri Kamena uyu mwaka, ruvuga ko afite ubushobozi.

Kuva Kabuga yafatirwa mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, urubanza rwe rwagiye rwimurwa ahanini bishingiye ku buzima bwe butifashe neza.

Mu nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga wari umwe mu baherwe agakorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana wari umukwe we, afatanyije n’abandi bantu, yashinze anakoresha Radio RTLM mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’abantu bafatwaga nk’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi.

Bivugwa kandi ko Kabuga yategetse, yafashije akanoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi abantu bafatwaga nk’Abatutsi muri za Perefegitura ya Kigali, Kibuye na Gisenyi.

Byongeye kandi bivugwa ko afatanyije n’abandi bantu, Kabuga yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.

Bivugwa kandi ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yiyemeje gutegura, gushyiraho no gutera inkunga y’imari, umutwe w’abantu bitwaraga gisirikare bitwaga Interahamwe za Kabuga muri Segiteri ya Kimironko, i Kigali, wari ufite intego yo gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi kugira ngo bagere ku ntego yo gukora Jenoside.

Kabuga ashinjwa gutuma abantu bakora ibyaha, abahamagarira gukora jenoside cyangwa avuga amagambo arangwa n’itoteza mu nama zinyuranye n’ahantu hatandukanye mu Rwanda hagati ya Gashyantare cyangwa Werurwe 1994 na Gicurasi 1994.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Teodoro Obiang Umaze Imyaka 43 ku Butegetsi Arashaka Indi Manda
Next articleUganda: Ebola yaba imaze kwica abarenga 20
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here