Home Imikino Kevin Monnet-Paquet yanze kwitaba telefoni ya Ferwafa n’umutoza

Kevin Monnet-Paquet yanze kwitaba telefoni ya Ferwafa n’umutoza

0

Umukinnyi Kevin Monnet Patquet wari wahamagwe mu ikie y’Igihugu Amavubi kuyifasha mu mikino wa gishuti na Central Africa yanze kwitaba telefoni y’ishyiirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda n’iyumutoza.

Uyu mukinnyi ufite umwirondoro ukomeye kurusha abandi bakinnyi bose b’Abanyarwanda si ubwambere ahamagawe n’umutoza ariko bikarangira ataje nta n’uzi impamvu ibimuteye.

Kuri iyi nshuri ikinyamakuru Football365 kivuga ko Kevin Monnet-Paquet kuva yashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi 34 bahamagawe atarigera yitaba telefoni igendanwa y’abayobozi ba FERWAFA n’iy’umutoza Mashami Vincent.

Kevin Monnet-Paquet uyu mwaka w’imikino ntiwamuhiriye kubera imvune binatuma atandukana n’ikipe yari amazemo igihe ya Saint Etiennes.

Benshi bibaza uburyo amaze guhamagarwa inshuro ebyiri atitabira niba umutoza n’abandi bamuhamagara baba batabanje kuvugana nawe cyangwa igituma abasuzugura ku munota wanyuma.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBukuru Ntwali, impirimbanyi y’AbanyamuLenge yapfuye
Next articleSam Karenzi yasezeye ku bakunzi b’urukiko abasaba kwakira impinduka
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here