Home Ubuzima Kigali: Abakirisitu bari batarakingirwa Covid-19 bakingiriwe ku nsengero

Kigali: Abakirisitu bari batarakingirwa Covid-19 bakingiriwe ku nsengero

0

By BENEGUSENGA Dative

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangiye ibikorwa byo gukingirira ku nsengero na kiliziya hirya no hino mu Mujyi wa Kigali aho umukirisitu uri kuba atarakingiwe mbere yo kujya mu rusengero ari kubanza gukingirwa.

Iki gikorwa cyatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2021, abaturage bajyaga mu nsengero batarakingiwe bari guhita bahabwa iyi serivisi ku nsengero na kiliziya.

Bitewe n’ubwiyongere bw’ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron, abajya mu nsengero Mujyi wa Kigali n’imijyi iwunganira bagomba kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye.

Kuri iki Cyumweru hari insengero na kiliziya byasabaga abagiyeyo kubanza kwerekana icyemezo cy’uko bakingiwe mu buryo bwuzuye, abatarakingiwe bagahita bakingirwa ako kanya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba, yavuze ko iki gikorwa gikubiye mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abantu kwikingiza.

Ati “Uko abantu badakingirwa ni ko bandura cyane banayikwirakwiza, icyo mbabwira ni kimwe ni uko inkingo zihari kandi dufite inyungu mu gukingirwa kuko birakurinda, bikarinda n’abandi muri sosiyete urimo. Ni yo mpamvu turi mu bukangurambaga bw’ahantu hahurira abantu benshi.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis, Ntagungira Jean Bosco, yavuze ko bakoze iki gikorwa kugira ngo bakangure abakirisitu babo batarikingiza bamenye agaciro k’urukingo.

Ati “Turabizi ko urukingo ari ingabo y’ubuzima ntacyo rutwaye ahubwo rurarinda, rukarinda wowe ubwawe n’abo muri kumwe.”

Ku ruhande rwa bamwe mu bagiye gusengera muri Kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis baganiriye n’itangazamakuru ko bakingiwe kuri uyu munsi kuko mbere batikingije ku mpamvu zitandukanye ziganjemo amakuru atariyo.

Umwe yagize ati “Umuntu yumvaga ko Covid-19 ishobora kuzakira none aho gukira iriyongera, byabaye ngombwa ko nanjye nza gufata inkingo nk’abandi.”

Undi ati “Hari igihe uhura n’abantu bavuye kwikingiza bakakubwira ngo ruri kuturya, twarwaye ibicurane n’indwara zidashira, ubu naje kugerageza ngo ndebe ko hari ikindi cyarengaho nyuma.”

U Rwanda rushyize imbaraga mu bikorwa byo gukingira Covid-19 kuko kugeza ubu abamaze guhabwa doze ya mbere basaga miliyoni zirindwi, abahawe doze ya kabiri basaga miliyoni enye naho abahawe doze ishimangira basaga ibihumbi 47.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRDC: Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma ivuga ku Rwanda
Next articleCentrafrica yaciye umubano n’ibihugu by’Uburayi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here