Home Ubukungu Kigali: Bakoresheje ibyangombwa bye bahabwa inguzanyo mu Mwalimu Sacco atabizi

Kigali: Bakoresheje ibyangombwa bye bahabwa inguzanyo mu Mwalimu Sacco atabizi

0

Mu mpera z’umwaka ushize Koperative yo kubitsa no kugurizanya Umwarimu SACCO,  yahaye inguzanyo Muhire Jean Claude, asanzwe afite indi nguzanyo muri banki ya Kigali, bituma ahabwa make ku yo yari yasinyiye ariko havuka n’ikibazo cy’uwamusinyiye nk’umwishingizi bivugwa ko yakoresheje ibyangombwa bitari ibye.

Mu kujya kwaka inguzanyo Muhire Jean Claude, yatanze ibyangombwa by’umugore we Tuyizere Claudette, nk’umwishingizi kuri iyi nguzanyo ariko Tuyizere avuga ko atariwe wamuhaye ibyangombwa ndetse atari nawe  wamusinyiye ko ahubwo yasinyiwe n’undi muntu atazi maze arabyitirirwa.

Tuyizere ati: “Umuntu ukora mu Mwarimu Sacco yampamagaye ambwira ko nagaruka kuri banki tukavugana kuko inguzanyo nasinyiye y’umugabo wanjye irimo ibibazo.” Tuyizere akomeza avuga ko yahise atungurwa kuko nta hantu yigeze asinyira umugabo we ngo ahabwe inguzanyo.

“ Nageze kuri Banki uwampamagaye ambonye aratungurwa ambwira ko atari njye wasinyiye inguzanyo, twarebye muri dosiye dusanga ibyangombwa birimo ni ibyanjye gusa umukono nti wari uwanjye. Icyo gihe uyu mukozi wa banki yansabye imbabazi ansaba ko twabikemura mu bwumvikane.”

Uyu mugore avuga ko amaze igihe atabana n’uyu mugabo bityo ko atazi n’uko yabonye ibyangombwa bye yakoresheje asaba inguzanyo.

“ Ikibazo cyabaye uyu mugabo yari asanzwe afite indi nguzanyo muri BK atarishyura, noneho Umwalimu Sacco, umuha 1.200.000 FRs muri 1.900.000 yari yemerewe ngo abanze ajye kwishyura iyo nguzanyo y’indi agaruke bamuhe ibihumbi 700 byari bisigaye. Uyu yafashe aya aragenda ntiyagaruka nibyo byatumye bampamagara.”

Nyuma y’uko iki kibazo kimenyekanye Umukozi w’umwarimu Sacco yashatse guhuza Tuyizere Claudette, n’umugabo we kugirango umugore arekere aho kuzamura ikibazo cy’uko yasinyiwe maze yemererwa guhabwa ibihumbi 400 ku mafaranga yari yasigaye muri Banki.

Mu nyandiko yemerera uyu Tuyizere Claudette, guhabwa ibihumbi 400 kuri iyi nguzanyo yabonywe n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Intego iriho umukono utandukanye n’uri ku nyandiko isaba inguzanyo n’ubwo Sacco yo ivuga ko uwasinye kuri izo nyandiko zose ashobora kuba ari umuntu umwe.

Tuyizere abihakana agira ati: “ Aho bakiye inguzanyo hari kamera (Camera) zishobora kugaragaza niba taliki ya 9 Nzeri narahageze, kandi usibye n’ibyo nziko RIB ishobora kumenya umwimerere w’umukono (Signature). Iyo nzakuba ari njye wasinyiye inguzanyo ruriya rwandiko rundi rwo kumpa ibihumbi 400 ngo ikibazo kirangire ntirwari kubaho”

Ku byerekeranye no kuba Muhire, yarahawe amafaranga make ku nguzanyo yemerewe,  Umwarimu Sacco, uvuga ko wamuhaye ayambere ngo abanze ajye kwishyura inguzanyo yari afite mu yindi banki maze agaruke ahabwe andi. Ibi ngo bisanzwe bikorwa mu Mwarimu Sacco n’ubwo hari abahemuka ntibajye kwishyura nk’uko byagenze kuri Muhire.

Muhire Jean Claude, ushinjwa n’umugore we gukoresha amayeri mu kubona inguzanyo ntajye no kwishyura kugirango ahabwe andi bamusigayemo ntiyashatse kugira icyo abivugaho.

Uwambaje Laurence, umuyobozi wa koperetavive umwarimu Sacco yatanze iyi nguzanyo avuga ko nta kosa bwakoze kuko ibyabaye ari ibisanzwe.

Uwambaje ati: “ Umugore yarasinye kandi dufite gihamya ko ari umugore we, kumenya rero niba ariwe wasinye cyangwa atariwe bizagaragazwa n’inzego zibifitiye ububasha.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwashyikirijwe iki kirego ngo rugaragaze nyiri sinyatire  rwifashishije  Laboratwari ‘u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu  butabera RFL,  ntirwagize icyo rubitangazaho n’ubwo rwabisabweho amakuru.

Umuyobozi w’Umwalimu Sacco, Laurence Uwambaje, avuga ko RIB ariyo izagaragaza niba umugore wa Muhire atari we wasinye kugirango ahabwe inguzanyo
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRazvan Basarabeanu, arerekana icyakorwa inganda zo mu Rwanda zikunguka cyane
Next articleAbatanga amakuru kuri ruswa bijejwe umutekano
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here