Home Politike Kigali: Barabyukira mu muganda nyuma y’imyaka 2 udakorwa

Kigali: Barabyukira mu muganda nyuma y’imyaka 2 udakorwa

0

Abatuye Imidugudu yose y’umujyi wa Kigali  barazindukira mu muganda rusange nkuko  byahoze mbere y’icyorezo cya Covid-19.

Ibi byatangajwe n’umujyi wa Kigali, uvuga ko uyu muganda uzabera mu Muturere tsose tugize uyu mujyi kuko buri Karere kateguye Site uyu muganda uzaberaho.

Uyu muganda rusange uzakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije, REMA.

Ku rukuta rwa Twitter rw’Umujyi wa Kigali handitse ko ubuyobozi bwawo bwatoranyije ahantu hihariye( sites) muri buri Karere hazakorerwa uriya muganda mu buryo bw’umwihariko.

Mu Karere ka Gasabo umuganda uzabera muri Nyagatovu munsi y’Irimbi, aha ni mu Murenge wa Kimironko.

Mu Karere ka Kicukiro, umuganda rusange uzabera mu Murenge wa Niboye ahitwa Sahara mu gihe muri Nyarugenge bizabera Nyabugogo ahitwa ku Ndagara.

Ubwo COVID-19 yadukaga mu Rwanda, ibikorwa byose bihuza abantu harimo n’Umuganda Rusange byarahagaritswe.

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ko abaturage bahura bakanduzanya kiriya cyorezo.

Kubera ko abantu benshi mu Mujyi wa Kigali bakingiwe icyorezo COVID-19 kandi Guverinoma ikaba yaroroheje ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo, birumvikana ko no gukora Umuganda Rusange bishoboka.

Video ikubiyemo ubutumwa bw’Umujyi wa Kigali na REMA ivuga ko uriya muganda uzabanza gukorerwa mu Mujyi wa Kigali ariko ko n’ahandi batangira kuwitegura.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCyuma Hassan yakatiwe gufungwa imyaka 7
Next articleKamonyi: Umuhinzi wahindutse umunyepolitiki arizeza abaturage impinduka
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here