Home Imikino Kigali: Hatangajwe amasaha ntarengwa ya Siporo

Kigali: Hatangajwe amasaha ntarengwa ya Siporo

0

Minisiteri ya  Siporo n’Umuco yatangaje ko imyitozo ngororamubiri yemewe mu Mujyi wa Kigali ari ikorewe mu ngo ariko abashatse kuyikora ku giti cyabo bakayikorera mu midugudu yabo kandi guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa tatu za mu gitondo.

Iyi minisiteri ivuga ko gufata iki cyemezo bishingiye ku byemejwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 18, Mutarama, 2021ubwo hafatwaga imyanzuro ikaze ishyira umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ni nyuma kandi y’uko hari hashize iminsi abatuye Kigali bagaragara mu mihanda mu masaha y’igitondo n’umugoroba bakora Siporo.

Byari bimaze kujya ku rundi rwego aho wasangaga abantu ari benshi mu mihanda. Kuba abantu bahuraga ari benshi kandi bakagenda begeranye bari no mu byiciro by’imyaka itandukanye byari biteje akaga ko hari bamwe bakwanduza abandi.

Gusa ku rundi ruhande ariko, hari abavuga ko gukora siporo nimugoroba ari byo byiza kuko umuntu aba yiriwe mu rugo bityo kuyikora nimugoroba bikaba byatuma arambura imitsi.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDepite yafashwe yinjirana imbunda mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika
Next articleBobi Wine: Urukiko rukuru rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here