Home Uncategorized Kigali: Ibihano byahawe Rusesabagina byatunguranye

Kigali: Ibihano byahawe Rusesabagina byatunguranye

0

Urubanza rwakunze kugarukwaho cyane n’abakomeye ku isi ndetse n’abanyapolitiki, rurangiye Rusesabagina Paul washinjwagwa ibyaha  by’iterabwoba abihamijwe ariko agabanyirizwa ibihano kuko yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 mu gihe yari yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa burundu nk’igihano kiruta ibindi mu Rwanda .

Mu byaha yahamije bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, urukiko rukaba rwavuze ko bimwe yari yabyemereye ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha

Mu kwezi kwa gatatu, Rusesabagina yabwiye urukiko ko nta butabera yizeye, bityo ahita yikura mu rubanza.

Ubushinjacyaha busabira ibihano bwashingiye ku bimenyetso birimo imvugo ze mu majwi n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube ku bikorwa bya FLN umutwe Leta y’u Rwanda yita uw’iterabwoba, ndetse bashingira ku buhamya bw’abakorewe ibyaha, abareganwa  nawe n’ibimenyetso byakuwe muri telephone ze, muri computers ze, byavuye mu Bubiligi byabonetse ku bufatanye n’ubushinjacyaha bw’Ububiligi.

Abandi bareganwaga na Rusesabagina bahawe ibihano bitandukanye hakurikijwe uruhare rwabo mu byaha baregagwa.

Nsabiman Callixte Sankara nawe wagarutsweho cyane muri uru rubanza, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20.

Ntibiramenyekana niba ipande zombi( abarega n’abaregwa) hari uwajuriye.

Ntibikunze kugaragara ho urukiko rugabanyiriza umuburanyi ibihano, mu gihe atabirusabye nk’uko byagenze kuri Rusesabagina.

Marie Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, Sankara 20
Next articleUmunyamakuru Jado Castar arafunzwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here