Home Ubutabera Kigali: Nyuma y’ukwezi baburiwe irengero bagaragajwe nk’ibyihebe

Kigali: Nyuma y’ukwezi baburiwe irengero bagaragajwe nk’ibyihebe

0

Abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu mujyi wa Kigali  bari abamaze ukwezi bashakishwa n’imiryango yabo ni bamwe mu bagaragajwe na polisi y’Igihugu n’urwego rw’Igihughu rw’ubugenzacyaha nk’abashakaga guturikiriza ibiturika mu magorofa akomeye yo mu mujyi wa Kigali.

Inkuru y’ibura ry‘aba bantu imaze ibyumweru bibiri itangajwe ku mbugankoranyambaga n’imiryango yabo yabatabarizaga nk’uko abari hafi yabo babitangaza.

Mbaraga Hassana, Youssuf Gatore, Niyonshuti Ndoli  Ismael na Bagire Salim ni bamwe  mu bagaragajwe na Polisi kuri uyu wa gatanu nk’ibyihebe byashakaga kugirira nabi abatuye umujyi wa Kigali. aba bose imiryango yabo yari yatangaje ko yababuze isaba kubashakisha.

Mbaraga Hassan wagaragajwe nk’ukorana n’ibyehebe yemera ibyaha agasaba imbabazi avuga ko yashutswe n’uwitwa Gatore Youssuf.

Mabaraga avuga ko umunsi yafatiweho aribwo yari avuye iwe mu rugo agiye kubonana n’umuntu wabimwinjijemo.

“Nafatiwe i Nyamirambo mu rugo rw’Umunya Kenya,  aho bamfatiye ni naho hari igisasu twari gukoresha duturitsa igorofa rinini mu mujyi wa Kigali( City Tower)” Mbaraga akomeza avuga uko bari guturitsa iri gorofa.

“ Twari gushyira igisasu mu ikarito y’amazi tukayishyira muri firigo iri muri iyo gorofa.”

Niyonshuti Ismael nawe avuga ko atasobanukiwe n’ibisasu bari guturitsa mu mujyi wa Kigali kuko byazanywe n’umunya Kenya.

Aba bose bahuriza ku kuba uwayoboraga gahunda yose abarizwa muri Mozambique agaha gahunda zose uwitwa Salim wari mu mujyi wa Kigali.

Polisi y’Igihugu yerekanye abantu 13 ivuga ko yafatiye ahantu hatandukanye harimo mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Nyaruguru n’ubwo igihe yatangiye kubafatira kitatangajwe.

CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi y’Igihugu ikomeje gahunda yo guhiga abagizi ba nabi bityo ko “ Uwari ufite gahunda yo kubikora cyangwa ufite gahunda yo kubijyanamo abandi nawe abone ko nta gahunda bifite kuko nawe azafatwa.”

Umuvugizi w’urwego rwIgihugu rw’ubugenzacyaha avuga ko abafashwe bose bakurikiranyweho ibyaha 7 birimo kugambirira gukora icyaha, kuba mu mutwe w’iterabwoba,gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu  hakoreshwa n’abantu, gusenya inyubako cyangwa gutwara abantu hagamije iterabwoba no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Dr. Murangira Thierry umuvugizi wa RIB akomeza avuga ko  ibi byaha uko ari  7 igito muri byo gihanisha igifungo cy’imyaka 7 mu gihe ikinini muri byo gihanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Si ubwambere abakekwaho ibyaha by’iterawoba mu Rwanda babanza kuburaho igihe nyuma polisi ikabagaragaza nk’abakekwaho ibyaha by’iterabwoba kuko byabaye ku muhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abandi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRonald Koeman, umutoza wa Barcelona uri ku gitutu, avuga ko “arambiwe”
Next articlePandora: Miliyari zahishwe n’Umuryango wa Perezida Kenyatta zavumbuwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here