Home Ubutabera Kigali: Paul Rusesabagina mu mapingu

Kigali: Paul Rusesabagina mu mapingu

0

Kuri uyu wa Mbere nibwo Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru aho RIB yavuze ko yafashwe biturutse ku bufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Arashinjwa ibyaha bikomeye

RIB yatangaje ko yataye muri yombi Paul Rusesabagina, ukurikiranyweho ibyaha birimo n’iby’iterabwoba.

Uyu Rusesabagina arakekwa kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera hanze y’u Rwanda.
Nta gihe kinini gishize Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi agashyikirizwa ubutabera ngo aryozwe ibyaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’abanyarwanda n’ibindibyakorewe muduce dutandukanye twa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 na Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yafashwe ku bufatanye n’ibihugu byinshi, gusa ntiyigeze avugaaho yafatiwe, igihe yafatiwe, aho yabaga, n’igihe yagerejwe mu Rwanda ku mpamvu yise inyungu z’ubutabera, kuko iperereza rigikomeje.
Ati “Iperereza nirirangira tuzababwira byose.”
RIB yatanze ubutumwa ku bantu bose bari hanze y’u Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, ko mu gihe kidatinze nabo bazafatwa. Ubu Rusesabagina acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza kubyo akurikiranyweho hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’ikurikiranabyaha.
Ibyo benshi bamuziho
Paul Rusesabagina yagarutsweho cyane muri Film « Hotel Rwanda » igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi film imugaragaza nk’intwari ko yarokoye Abatutsi benshi bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines gusa hari abavuga ko yakaga abantu amafaranga kugira ngo abarokore.
Rusesabagina yakunze kugarukwaho mu rubanza rw’ukurikiranyweho guhungabanya umutekano w’u Rwanda Nsabimana Callixte alias Sankara uri kuburanishwa mu Rwanda ku byaha birimo kurema imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mbere ya Genocide Rusesabagina yari muntu ki?
Paul Rusesabagina, yavutse ku ya 15 Kamena 1954 muri komini ya Murama, hafi ya Gitarama, yari umuyobozi wa hoteri Des Milles Collines.
Paul Rusesabagina yavukiye mu muryango w’abahinzi, yiga mu ishuri ry’abamisiyonari hanyuma yoherezwa muri Kameruni kujya mu ishami rya tewolojiya. Yabaye umukozi w’ikigo cya Sabena, akora muri hoteri iherereye muri parike y’igihugu ya Akagera. Yagizwe umuyobozi wungirije wa Hôtel des Mille Collines i Kigali mu 1984, aza no kuba umuyobozi wa Hôtel des Diplomates mu 1993.
Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGisagara:Gitifu na Dasso bo mu murenge wa Mukindo batawe muri yombi
Next articleBannyahe: Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yagaragaje amakosa y’inzego

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here