Home Ubutabera Kigali: Polisi iracyari guhiga Umushoferi wakoreye impanuka mu izindiro

Kigali: Polisi iracyari guhiga Umushoferi wakoreye impanuka mu izindiro

0
Polisi yatangaje umushoferi wari utwaye iyi kamyo yakoze impamnuka yahise acika nanubu atarafatwa n'ubwo nyiri ikamyo we afite ubushake bwo kumutangaho amakuru

Polisi y’Igihugu yatangaje ko ikiri guhiga umushoferi w’ikamyo yaraye ikoreye impanuka mu izindiro ku mugoroba wo kuri uyu wambere igahitana umuntu umwe ikanakomeretsa benshi.

SSP Rene Irere, umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yabwiye ikinyamakuru the newtimes ko uyu mushoferi ataraboneka n’ubwo hashyizweho uburyo butandukanye bwo kumuhiga.

Ati: “Twavuganye na nyir’ikamyo afite ubushake bwo kudufasha kumenya umushoferi, kugira ngo tumenye ibyabaye mbere y’impanuka.”

Irere, akomeza avuga ko umuntu waguye muri iyi mpamuka ari umugore w’imyaka 42 wari kumwe n’umushoferi muri iyi kamyo.

Ati: “Hari abantu benshi bakomeretse bahita bajyanwa ku bitaro, ndetse hari  n’umutungo wangiritse, cyane cyane uw’ibikorwa by’ubucuruzi by’abaturiye ahabereye impanuka.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka, ariko Irere avuga ko ikamyo igomba kuba yarahuye n’ibibazo bya tekiniki, ukurikije uko uyu mugore wari mu modoka yatabazaga mbere y’uko impanuka iba.

Polisi y’Igihugu yongeye kwibutsa abakoresha umuhanda bose kutarangara no kudatwara ibinyabiziga basinze cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

Ati: “Intego yacu tugikomeyeho ni ukurinda ko haba ibyaha n’impanuka muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.”

SSP Irere avuga ko mu bihe bisanzwe raporo zigaragaza ko nibura mu minsi ibiri hapfa umuntu umwe azize impanuka ariko ko mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka imibare y’abahitanwa n’impanuka yiyongera.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbitegereje abaha abana inzoga
Next articleUmurundi yasimbuye Martin Ngoga ku buyobozi bwa EALA
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here