Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Tuyisenge Evariste, uzwi cyane kuri twitter nka Ntamaw’Imana 2, azira ubutumwa aherutse gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ze ashishikariza abantu gusambanya abana.
Uru rwego ruvuga ko nyuma yo kumuta muri yombi iperereza yamukozeho ryagaragaje ko asanzwe akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi bikaba byaba intandaro y’ibyo yandika kuri twitter ye.
Tuyisenge Evariste ubu agiye gushinjwa ibyaha bibiri kuko usibye gukwirakwiza ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha ubu haniyongereyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Nyuma y’uko uyu musore atangaje ubutumwa bushishikarzia abantu gukora icyaha yarabusibye yandika ubundi asaba imbabazi, ibi ntacyo byamuifasije kuko yahise atabwa muri yombi.
Tuyisenge ashobra guhanishwa ibihano byo gufungwa birenze umwaka umwe mu gihe yaba ahamijwe ibi byaha byombi kuko icyaha cyo kunywa urumogi cyonyine gihanishwa gufungwa cyangwa imirimo y’inyungu rusange n’ingingo ya 263 y’ itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ingingo ya 263 igira iti: “Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.”