Home Ubutabera Kigali: Umugore bamwangiye kuzungura ababyeyi be ngo ibishyingiranwa yahawe birahagije

Kigali: Umugore bamwangiye kuzungura ababyeyi be ngo ibishyingiranwa yahawe birahagije

0

Ibibazo byizungura ku mitungo y’abashakanye nyuma bakitaba Imana,bikomeje gutera ibibazo n’amakimbirane mu miryango ya banyakwigendera.

Uwimana Kansilida,umubyeyi w’abana 4 uri mukigero cy’imyaka 39 y’amavuko,utuye mu Karere ka Gasabo,umurenge wa Bumbogo avuga ko basaza be babiri basigaranye badashaka ko agira uruhare rungana nabo ku mutungo basigiwe n’ababyeyi babo ugizwe n’isambu n’inzu.

Uwimana asobanura ikibazo cye agira ati “Narashatse,ndubatse,ariko simfite aho nahinga ngo hantunge n’abana banjye,ariko iwacu aho mvuka ababyeyi bacu badusigiye isambu n’inzu njye n’abasaza banjye, iyo nzu simvuga ngo musaza wanjye wayisigayemo akayishakiramo umugore ayivemo,ariko najye nabasabye ko bampa ku murima aho guhinga baranze,mbaregera umuryango,ubumvisha ko bagomba kumpaho ariko barabyanze.»

 Uwimana akomeza avuga ko nyuma yo kuregera umuryango banzuye ko azahabwa igiseke nk’umwana w’umukobwa ariko ko nta rundi ruhare afite ku mutungo wasizwe n’ababyeyi be.

« Igiseke bambwiye ni imyenda bampaye n’ibindi bishyingiranwa ubwo naringiye gushyingirwa .» 

Uwimana akomeza avuga ko yakuye ikibazo mu muryango akijyan amu bunzi hakaba hashize umwaka urenga nta mwanzuro uragifatwaho kubera Covid-19.

Karegeya Apolineri, Perezida w’Abunzi bo b’Akagali ba Ngara avuga ko ikibazo cya Uwimana kimwe n’ibindi bibazo ku byagejejw eku bunzi bitarakemurwa kuko bateremerwa guterana kubera Covid-19.

Mu ngingo ya 53 y’itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, hateganya ko abahamagariwe kuzungura ari aba bakurikira.

Ushobora kuzungura ni umuntu ukiriho cyangwa uhagarariwe igihe izungura ryatangiraga, kimwe n’umwana ukiri mu nda, apfa gusa kuvuka ari muzima.

Uwazimiye na we ashobora kuzungura iyo agifatwa nk’ukiriho. Leta n’ibigo bya Leta cyangwa ibitari ibya Leta bifite ubuzima gatozi bishobora kuzungura hakurikijwe irage, iyo ibizungurwa bigizwe n’umutungo ushobora gutungwa na byo.

Ingingo  54 y’iritegeeko ikomeza igira iti:» Uburinganire bw’abana mu izungura Abana amategeko mbonezamubano yemera ko ari ab’uwapfuye bazungura ku buryo bungana nta vangura hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa.»

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUndi muperezida wo muri Afurika ategerejwe i Kigali kuri uyu wa kane
Next articleYakangishijwe kwicwa aceceka ihohoterwa yakorewe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here