Urwego rw’Igihug rw’ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi KAZUNGU Denis, ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro.
Mu itangazo rya RIB ivugako yafashe uyu ukekwaho iki cyaha ku bufatanye n’abaturage ariko ko itaramenya umubare w’abantu yishe anashyingugura mu nzu yakodeshaga mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.
RIB ivuga ko ukekwaho iki cyaha afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugirango hamenyekane umubare n’umwirondoro wabo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Mu gihe ibi byaha byo kwica abantu Kazungu yaba abihamijwe n’urukiko yakatirwa icyaha kiruta ibindi mu Rwanda cyo gufungwa burundu nk’uko biteganywa n’ Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ingingo ya 107 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 107 igira iti : “ Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”