Home Uncategorized Kigali: WAP n’amabanki 3 bagiye gukemura ibibazo by’imiturire

Kigali: WAP n’amabanki 3 bagiye gukemura ibibazo by’imiturire

0

Workers Affordable Properties LTD (WAP) yabwiye abanyamakuru ko igiye kubaka amazu aciriritse mu mujyi wa Kigali azaturwamo n’abantu barenga 6000 zikazaba ziri kumwe n’ibikorwa remezo byazo nk’amavuriro, amashuri, ibibuga by’imyidagaduro zinacungiwe umutekano mu buryo budasanzwe.
Inzu ya make ifite agaciro kangana na Miliyoni 16 kugera kuri miliyoni 49, ngo zifite ibyangombwa byose nkenerwa aribyo, uruganiriro, urwogero n’ubwiherero ndetse n’ibyumba byo kuraramo bitewe n’amafaranga umuguzi azaba afite.

Ifoto igaragaza imwe mu mazu azubakwa uko izaba iteye 

Engnr. Kanu Harmony umuyobozi wa WAP yabwiye itangazamakuru ko hari uburyo 3 bwo kwishyura ku biyishyurira aho bashobora kwishyura mu byiciro bitatu, aya mbere agatangwa mu mezi atatu ya mbere, akongera kuyatanga mu mezi atandatu naho igice cya nyuma cyikishyurwa ugura amaze kugera mu nzu,
Naho ku bazakorana na banki zifitanye amasezerano n’iyi kampani bashobora kuzazishyura mu gihe cy’imyaka 20 bitewe n’uko bakorana na banki. Nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga.
Izi nzu zizubakwa mu Karere ka Kicuriko mu Murenge wa Gahanga ( ibikorwa byaratangiye) aho zizatwara akabakaba miliyari 7.4 z’amafaranga y’u Rwanda no mu Murenge wa Kanombe i Rubirizi (ibikorwa nti biratangira) aho nazo zizatwara arenga miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda.
WAP ivuga ko ifite ubunararibonye mu gukemura ikibazo cy’amacumbi y’abantu b’amikoro make bagorwa no kubona ubutaka, amafaranga n’ibindi.
M Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbayobozi b’ibinyamakuru nimukore imishinga bizabafasha-Peacemaker
Next articleJADF ntikwiye guhera mu biro gusa, ahubwo nisange umuturage

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here