Home Amakuru King James na Shaddyboo batawe muri yombi

King James na Shaddyboo batawe muri yombi

0

Umuhanzi King James n’icyamamare ku mbugankoranyambaga Mbabazi Shadia uzwi cyane nka shaddyboo batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Aba bombi bafatanyanywe n’abandi bantu batandatu bari kumwe, bafatiwe mu karere ka Rutsiro mu Murenge wa boneza,beretswe itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

Haribazwa uburyo aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Boneza bageze mu Karere ka Rutsiro kandi umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo.

Shaddyboo si ubwambere afashwe kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo yafatanywe na Bruce Melody barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

King James na shaddyboo berekwa itangazamakuru nk’abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Shaddyboo mu mapingu azira kurenga ku mabwiriza ya Covid-19
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBruce Melodie nawe yahagaritse ibitaramo yari afite i Burundi
Next articleAbakuyemo inda 10 n’izindi mfungwa zirenga 4500 zahawe imbabazi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here