Home Ubuzima Kirehe: Abasaga 4700 bahabwa imiti igabanya ubukana

Kirehe: Abasaga 4700 bahabwa imiti igabanya ubukana

0

Akarere ka Kirehe ni kamwe mu  tugize intara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, kabarirwamo abafite ubwandu bwa virus itera sida bagera ku 4795 bafata imiti igabanya ubukana

Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe ubuzima Mugabo Frank aganira n’abanyamakuru, bari mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda ABASIRWA, yavuze ko imibare bafite y’abafite ubwandu bwa virus itera Sida ingana na 2.4% ku rwego rw’Akarere , ni  mugihe ku rwego rw’igihugu abafite ubwandu bwa virus itera Sida bari ku gipimo cya 3%.

Muri aba bafata imiti uko ari 4795, muri bo 90% bari ku rwego rwa mbere, ni ukuvuga abangana  4664, mu gihe abagera ku 1321 bo bari ku rugero rwa kabiri mu gufata imiti.

Mugabo Frank avuga ko kuba abamaze kwandura Virus itera  Sida   bitabwaho, bifitiye umumaro Akarere, no kubahuye n’iki kibazo muri rusange, kuko ngo kuba hari abemera ko bafite ubu bwandu bwa virus itera sida bifasha no muri gahunda zo gukomeza gukumira ubwandu bushya.

Nubwo ariko bitoroshye kuko ngo hari abagifite imyumvire yo kutipimisha ngo bamenye uko bahagaze, cyane cyane nko muri aka Karere kabonekamo urujya n’uruza rw’abakanyuramo kubera umupaka wa Rusumo, kimwe n’abakora umwuga w’uburaya muri aka karere hakaniyongera inkambi y’impunzi ya Mahama icumbikiye impunzi z’abarundi zisaga 50.000.

Ngo aka karere gafatanyije n’urubyiruko ndetse n’indi miryango yigenga nidaharanira inyungu ikorera muri aka karere ka Kirehe,  bagira gahunda yo gukomeza kwigisha abantu kwirinda Virus itera Sida, binyuze mu biganiro no mu butumwa butandukanye mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abatuye aka Karere, baharanira gukumira ubwandu bushya, ari nako gahunda zo gukomeza gushishikariza abantu kwipimisha kubushake zikomeza, abasanze baranduye bakagirwa inama zo kwihutira kujya kwa muganga ngo bagirwe inama zo gufata imiti, abasanze aribazima nabo bakaba bagirwa inama zo kwifata no gukomeza kwirinda, kuko ngo aribyo bishobora mu gukomeza gukumira ubwandu bushya muri aka karere.

 

Manirahari Jacques

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIyo hatabaho imiti igabanya ubukana bwa VIH, mu Rwanda haba hari imva nyinshi.
Next articleN’ubwo bakora umurimo w’uburaya utemewe ngo barishinganisha

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here