Home Amakuru Kirehe: Polisi yarashe abantu batanu

Kirehe: Polisi yarashe abantu batanu

0

Polisi y’u Rwanda iremeza ko yarasiye abantu batanu mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyarubuye ubwo bashakaga gutoroka aho bari bafungiwe by’agateganyo.

Ibi byemejwe n’umuvugizi wa polisi uvuga ko mbere yuko baraswa babanje guhabwa umuburo n’abapolisi babarashe kuko babanje kurasa mu kirere ntibigire icyo bitanga bakaraswa nyuma.

CP Kabera John Bosco yagize ati “ Amakuru y’ibanze dufite ni uko abapolisi bahaga amazi yo gukaraba abafungwa mu gitondo. Binjijemo amazi rero abandi bahita basohoka bariruka, abapolisi barasa hejuru abandi baranga, nibwo barashemo abo batanu.”

Birashoboka ko izo mfungwa zarasiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zitegerejwe kugezwa mu bushinjacyaha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEmery Mvuyekure mu nzira zimwerekeza muri Bugesera FC
Next articleHari Abanyecongo batanze ikirego mu Bufaransa barega abayobozi bakuru b’u Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here